Kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Nzeri, ku cyicaro cy’ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y’abapolisi 60 baturutse mu bihugu byo muri aka karere. Aba bapolisi bakaba bitegura kujya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi, amasomo bahawe akaba yari agamije kubungura ubumenyi mu bijyanye n’ubwo butumwa.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi wungirije w’ishuri rya Polisi rya Gishari ACP William Kayitare, yishimiye abarangije amahugurwa ndetse n’abarimu bayatanze umwete n’ubwitange bagaragaje kuva ayo masomo atangira kugera arangiye.
Yakomeje asaba abahuguwe kutazihererana ubwo bumenyi ahubwo bakabusangiza bagenzi babo mu bihugu bakomokamo ndetse bakazanabuhererekanya mu gihe bazaba bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Uwavuze mu izina ry’abahuguwe Major Salam Ahmed ukomoka mu gihugu cya Sudani, yavuze ko aya mahugurwa bahawe ari ingenzi cyane ngo kuko bungutse byinshi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, guharanira amahoro n’umutekano, kumenya uko wagira imyitwarire runaka mu gihe uri mu butumwa bw’amahoro. Yakomeje avuga kandi ko bungutse n’ubumenyi mu birebana no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukumira ihungabana, kurinda no kubohora abantu bafashwe bugwate ndetse no gukora za raporo z’akazi kanyuranye bashinzwe.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana asoza ayo mahugurwa, yavuze ko aya mahugurwa mbere na mbere aba agamije kongera ubufatanye bwa Polisi zo muri aka karere u Rwanda ruherereyemo, bityo hakabaho imikoranire ya Polisi zo muri ibi bihugu hagamijwe kubungabunga umutekano mu karere no ku isi hose.
IGP Emmanuel K. Gasana akaba yavuze ko kuba aya mahugurwa yarabereye mu Rwanda ari ishema rikomeye kuri Polisi y’u Rwanda ndetse no ku gihugu cyacu by’umwihariko.
Abarangije amahugurwa yo kuri uyu wa gatanu ni icyiciro cya 39 cy’abapolisi bajya mu butumwa bw’amahoro, akaba ari ku nshuro ya kabiri amahugurwa nk’aya abera mu Rwanda.
Aba bapolisi bakaba baraturutse mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Jibuti, Etiyopiya, Kenya, Sudani, Tanzaniya, Uganda na Somaliya.