Umwitozo wo guhangana b’ibibazo by’ibiza n’ibyorezo wiswe “Tabara ubuzima” waberaga mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, mu karere ka Rwamagana, washojwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 27 Gicurasi 2015, ukaba wari uhuriweho n’abapolisi 33 barimo 15 bavuye mu gihugu cya Uganda.
Asoza uyu mwitozo ku mugaragaro,IGP Emmanuel K Gasana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yabanje guha impamyabumenyi abanyeshuri bahagarariye abandi , mbere y’uko ageza ijambo nyamukuru ku bari bitabiriye uwo muhango.
Mu ijambo rye, IGP Gasana yavuze ko ibikenerwa kugirango umwitozo nk’uyu ugerweho ari byinshi, bityo akaba yaboneyeho gushimira abagize uruhare ngo uyu mwitozo ukorwe kandi ugende neza. Yavuze ko umubano uri hagati ya Polisi z’ibihugu byombi ushimishije kandi ushingiye ku bintu by’ingirakamaro, nko guhana amakuru, gusangira ubumenyi n’ibindi ariko imbogamizi nazo zitabura nubwo zishakirwa umuti.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yakomereje ku byiza by’uyu mwitozo mu guhangana n’ibiza n’ibyorezo, ibyaha bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’iterabwoba rihangayikishije isi muri iki gihe, yibutsa ko ibi kugirango bigerweho bikeneye abapolisi bafite ubumenyi butandukanye harimo n’ubwo bavanye muri uyu mwitozo.
Yarangije yibutsa abitabiriye umwitozo “Tabara ubuzima” ko ibyo bize bagomba kubihuza n’inshingano basanganywe nk’abapolisi kandi ko ku rwego rwabo bari mu bagomba guha icyerekezo cyiza Polisi z’ibihugu byabo muri rusange, kandi bagatanga umuti mu guhangana n’ibibazo by’umutekano kandi bazana impinduka nziza aho bakorera.
Komiseri wa Polisi Ocaya, uwaje ayoboye abapolisi bavuye muri Uganda, akaba yari yungirije n’umuyobozi w’umwitozo, mu ijambo rye, yashimiye Polisi y’u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa uyu mwitozo kandi avuga ko ibyari byitezwe kuzigwa byose byagezweho kandi ko biteguye gusangiza ubumenyi bakuyemo abandi bapolisi batawitabiriye cyane cyane abo bayobora mu bihugu byabo. Yashimiye kandi abapolisi bitabiriye uwo mwitozo ikinyabupfura n’ubwitange bagaragaje mu minsi yose umwitozo umaze.
Kinyarwanda
English











