Mu rwego rwo gukumira no kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kuri uyu wa 25 Kamena, Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana ifatanyije n’abaturage, yangije ibiyobyabwenge bitandukanye birimo ibiro 35 by’urumogi na litiro 144 za kanyanga.
Ibi biyobyabwenge byose bikaba byarafatiwe mu karere ka Rwamagana mu kwezi gushize.
Mu bitabiriye iyangizwa ry’ibi biyobyabwenge, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’ubushinjacyaha, abacamanza, hari kandi abatwara abagenzi kuri moto, abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’abaturage.
Hakaba haranangijwe na toni 13 z’ibiti bya Kabaruka.
Nyuma y’iki gikorwa umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana Superitendent of Police (Spt.) Richard Rubagumya yasabye abaturage bari bateraniye aho kwirinda ibiyobyabwenge anababwira ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo gufata abinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge.
Akaba yaragize ati:” Ubu dufite uburyo bwo kumenya no gufata abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kandi hafi y’abantu bose babigiramo uruhare turabazi, ntituzacika intege kugeza igihe bose bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera”.
Akaba yarasabye abaturage kugeza amakuru kuri Polisi y’abantu bose bishora mu bikorwa nk’ibi bagafatwa.
CIP Rubagumya yasoje asaba abanyeshuri kugeza kuri Polisi umuntu wese ubashora mu biyobyabwenge kuko byangiza imyigire yabo, bigatuma batagera ku nzozi zabo.
Kinyarwanda
English











