Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi yabwiye abaturage ko umutekano ari ishingiro n’inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye.
Ku by’iyo mpamvu yabasabye kwirinda no kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya batanga amakuru y’abakoze cyangwa abafite imigambi yo gukora ibyaha.
Ubu butumwa Mbonyumuvunyi yabutanze ku wa 16 Ugushyingo mu gikorwa cyo kwangiza ibiyobyabwenge byafatiwe mu bice bitandukanye by’aka karere mu mezi abiri ashize cyabereye mu kagari ka Nyagasenyi.
Ibiyobyabwenge byangijwe birimo ibiro 115 by’urumogi na litiro 160 za Kanyanga. Icyo gikorwa kitabiriwe na Polisi y’u Rwanda, abayobozi b’inzego z’ibanze , Urwego rw’Ubushinjacyaha n’ibihumbi by’abaturage.
Mu ijambo yagejeje ku bakitabiriye, Umuyobozi w’aka karere yababwiye ko ibiyobyabwenge bidindiza iterambere kubera ko bitera ababinywa uburwayi butandukanye butuma badakora ngo biteze imbere. Bigira kandi ingaruka ku burezi kuko abanyeshuri babinywa bareka ishuri cyangwa bakiga nabi."
Yakomeje agira ati:"Umuryango urimo umuntu cyangwa abantu banywa urumogi, Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge nta mahoro awurangwamo . Bitera kandi ubukene kuko amafaranga abishorwamo apfa ubusa kubera ko iyo bifashwe birangizwa, kandi ubifatanwe agafungwa no gucibwa ihazabu."
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Superintendent of Police (SP) Edward Kiiza yasabye abaturage kuba umusemburo w’iterambere n’umutekano birambye aho kubibera intambamyi.
Yabasabye kugira uruhare mu kurwanya itundwa n’ikoreshwa ryabyo agira ati:"Ibyaha birimo gufata ku ngufu, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gusambanya abana no gukubita no gukomeretsa bikorwa ahanini n’abanywi b’ibiyobyabwenge. Ntimugahishire ababyishoramo kuko ibikorwa byabo bigira ingaruka ku bantu batari bake mu buryo bumwe cyangwa ubundi."
SP Kiiza yakanguriye ababyeyi kwita ku bana babo; cyane cyane muri ibi bihe by’ibiruhuko kugira ngo babarinde urungano rubi rushobora kubashora mu biyobyabwenge cyangwa ibindi bikorwa binyuranije n’amategeko
Yavuze ko ibyinshi mu biyobyabwenge byangijwe byafatiwe mu bice by’icyaro by’aka karere.
Kinyarwanda
English










