Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Hamenwe litiro zirenga 900 z’inzoga zitemewe

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n ‘abaturage mu karere ka Rwamagana bakoze umukwabu wo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga zitemewe, hafashwe  litiro 940  zimenerwa mu ruhame.

Ibi byabaye kuri uyu wa 25 Ukuboza, ubwo Polisi ikorera mu karere Ka Rwamagana umurenge wa Muyumbu yafashe abaturage babiri aribo  Musabyimana Jean claude w’imyaka 38 wafatanwe litiro 700 na Hakizimana Aloys w’imyaka 28 wafatanwe litiro 240; aba bombi bakaba bazikoraga bakanazicuruza.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yashimiye abaturage uruhare rwabo bakomeje kugaragaza batanga  amakuru kugirango abantu bakora ibinyuranyije n’amategeko bahanwe.

Yagize ati “Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’izi nzoga kuko zigira ingaruka mbi ku mutekano w’abaturage ndetse n’ubuzima bwabo. Tukaba tubasaba ko ubu bufatanye bwakomeza kugira ngo izi nzoga zicike”.

CIP Kanamugire yanibukije abaturage ko izi nzoga zigira uruhare runini mu guhungabanya umutekano ari nayo mpamvu Polisi itazigera yihanganira uwo ariwe wese uzicuruza cyanga akazikora.

Yagize ati “Zigira uruhare mu gukurura ibyaha bihungabanya umutekano; harimo urugomo, ubujura, ihohotera, ndetse n’amakimbirane mu miryango. Tukaba dusaba buri wese kumva ko kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano ze atanga amakuru kandi akayatangira ku gihe.”

Usibye ibi kandi yanabibukije ko izi nzoga zangiza ubuzima bw’abazinywa, zibatera indwara zitandukanye mu mubiri.

Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Muyumbu Bahati Bona yashishikarije abaturage kureka gucuruza izi nzoga ahubwo bagashaka ibindi bikorwa bakora bibyarira inyungu Leta ishobora no kubateramo inkunga.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca  amande  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 50frw kugera ku bihumbi 500frw, ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.