Mu bikorwa byo kurwanya abakora bakanacuruza inzoga z’inkorano Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’inzego zibanze mu mpera z’icyumweru dushoje mu murenge wa Karenge akarere ka Rwamagana hakozwe igikorwa cyo kumenera mu ruhame Litiro 455 z’inzoga zitemewe zizwi ku izina ry’Imbaraga za Tangawizi.
Chief Inspector of Police (CIP)Theobard Kanamugire umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko izi nzoga zafatiwe mu modoka Nissan patrol RAA135Y itwawe n’uwitwa Iraduhaye Ally wemeza ko yarazijyanye mu karere ka Gatsibo.
CIP Kanamugire yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitemewe n’amategeko kuko ziba zitujuje ubuziranenge zikaba zifite ingaruka kubuzima bwabo.
Yagize ati”Izi nzoga zangiza ubuzima bw’uzinywa kuko ziba zitujuje ubuziranenge. Zitera indwara zitandukanye mu mubiri w’umuntu, ndetse usanga uwazinyoye arangwa n’intege nke akaba adashobora gukora imirimo yamuteza imbere.’’
Yanababwiye kandi ko zigira uruhare runini mu gukurura ibindi byaha kimwe nk’ibindi biyobyabwenge byose.
Yagize ati”Izi nzoga zibarwa mu biyobyabwenge kuko uwazinyoye ata umutwe. Zigira uruhare mu gukurura ibindi byaha bihungabanya umutekano,birimo gukubita no gukomeretsa, guhohotera no gufata ku ngufu,ubujura,amakimbirane mu miryango”
CIP Kanamugire asoza agaragaza ko uretse kuba ibiyobyabwenge biri ku isonga mu bihungabanya umutekano binatera ubukene ubicuruza mu gihe bifashwe bikangizwa amafaranga yashoye ntagaruke kandi hari byinshi yakora byemewe n’amategeko akunguka bityo umuryango we n’Igihugu bikagera ku iterambere.
Ibiyobyabwenge birimo urumogi, Mugo,Zebra waragi ndetse n’andi moko yose y’inzoga z’inkorano ni kimwe mu bikomeje kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda byumwihariko urubyiruko. Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye ku birwanya binyuze mu gutanga inyigisho zigaragaza ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge , kugorora uwo byagizeho ingaruka ndetse no gufata ababicuruza bagakurikiranwa n’amategeko.
English









