Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana : Hamenwe inzoga z’inkorano n’ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni indwi

Mu kagari ka Bicaca ko mu murenge wa Karenge , akarere ka Rwamagana, ku itariki ya 12 Ukuboza 2017,  habereye igikorwa cyo kwangiza litiro 9,650 z’inzoga z’inkorano kandi zitujuje ubuziranenge  zakorerwaga mu ruganda rw’uwitwa  Harerimana Innocent ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu kuzikora, ibyo byose bifite agaciro k’asaga miliyoni indwi.

Igikorwa cyo kubyangiza cyitabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana , Radjab Mbonyumuvunyi  n’uwa Polisi  muri aka karere, Superintendent of Police (SP) James Rutaremara n’abandi bayobozi ku rwego rw’akarere n’umurenge wa Karenge.

Iki gikorwa cyitabiriwe kandi n’abaturage  batuye hafi y’aho cyakorewe, bakaba barigishijwe ingaruka mbi z’ibiyobyabwenge, amategeko ahana abafashwe babinywa, babitunda n’ababicuruza kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

Mu butumwa bwe,  Meya Mbonyumuvunyi  yagize ati:"Izi nzoga zamenwe  uyu munsi kimwe n’ibindi biyobyabwenge  muri rusange biri mu bishobora gutera ababinyoye uburwayi no gutuma bakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko cyangwa kubigiramo uruhare, ibyo bikorwa bikaba bibangamira ituze rya rubanda."

Yasabye abaturage kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugira ngo barusheho kurwanya ibiyobyabwenge kandi bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke batanga amakuru ku gihe, yatuma gikumirwa, kirwanywa no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.

SP  Rutaremara  we, yasobanuriye abaturage bitabiriye icyo gikorwa ko bamwe mu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, urugomo, no gusambanya abana babiterwa ahanini n’uko baba banyoye ibiyobyabwenge  bitandukanye birimo na ziriya nzoga zamenwe.

Yagize ati:" Ntaho twaba tugana turetse abaturage cyane cyane urubyiruko rwo mizero y’u Rwanda rw’ahazaza bagakomeza kunywa inzoga nk’izi, nta buzima, nta terambere twageraho .”

 Asobanura ingaruka mbi zabyo, SP  Rutaremara  yagize ati :"Amafaranga abishorwamo apfa ubusa kuko iyo bifashwe birangizwa. Ingaruka mbi zindi zabyo zirimo ko ubifatiwemo ashobora  gucibwa amande cyangwa agafungwa, ibyo bikaba bimuteza ubukene n’umuryango we."

Yagiriye  inama abaturage kunywa no gucuruza ibintu byemewe n’amategeko no gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Asoza, SP Rutaremara yatsindagiye  ubutumwa yari yavuze agira  ati:"Ubinywa, uretse kumuteza ubukene n’umuryango we, ahungabanya ituze ry’abo abana nabo ndetse n’abandi muri rusange akaba ariyo mpamvu buri wese akwiye kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza kandi agatanga amakuru ku gihe y'ababikora."

Inzoga zamenwe zifite agaciro ka miliyoni enye n’ibihumbi magana atatu na  mirongo ine na bine by’amafaranga y’u Rwanda (4.344.000 Frws).  Hangijwe  kandin  ibikoresho  yakoreshaga bifite  agaciro ka miliyoni eshatu (3.000.000 Frws). Byose hamwe bikaba bifite agaciro ka miliyoni indwi n’ibihumbi magana atatu na mirongo ine na bine by’amafaranga y’u Rwanda (7.344.000 Frws).