Trending Now

Rwamagana: Hamenwe inzoga z’inkorano abaturage basobanurirwa ububi bwazo

Kuri uyu wa 01 Ukwakira 2018 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Rwamagana Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego yakoze ibikorwa byo gufata no kumenera mu ruhame inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge ari nako hatangwa ibiganiro bisobanurira abaturage ububi bw’izi nzoga ku buzima bwabo ndetse n’uruhare zigira mu bikorwa bihungabanya umutekano.

Ni ibikorwa byakorewe mu mirenge ya Karenge aho Dusabimana Isidore na Mugiraneza Jean Marie Vianney bafatanwe Litiro 1700 z’inzoga z’inkorano mu gihe mu murenge wa Mwurire Mukashema Annonciate w’imyaka 37 y’amavuko yafatanwe Litiro 900 z’inzoga z’inkorano zitemewe.

Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yemeza ko izi nzoga zafashwe biturutse kubufatanye bukomeje kurangwa hagati ya Polisi n’abaturage.

Yagize ati”Abaturage baturangira aho zikorerwa tukahagera bitatugoye kandi tukazihasanga, zikanamenerwa mu ruhame”

CIP Kanamugire avuga ko impamvu zimenerwa mu ruhame ari ukugira ngo n’abandi babikuremo isomo.

 Ati “Tuzimenera mu ruhame  kugira ngo bidufashe kwigisha abaturage ingaruka zibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano  ku buzima bw’uzinywa ndetse no ku iterambere ry’umuryango kuko usanga arizo ntandaro y’amakibirane n’ibindi byaha.”

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirasirazuba asoza ashimira abaturage batanze amakuru yatumye Polisi ifata izi nzoga zitarangiza ubuzima bwa benshi agasaba buri wese gutanga amakuru y’aho ibiyobyabwenge bigaragaye kugirango umutekano n’imibereho myiza yabaturage birusheho kugerwaho.

Amabwiriza y’urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge RSB ateganya ko umuntu wese ufatanywe inzoga z’inkorano zimenerwa mu ruhame agacibwa amande agenwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.Mugihe ufatanwe ibiyobyabwenge birimo Urumogi, Kanyanga mugo n’ibindi akurikiranwa n’amategeko nkuko ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibisobanura.