Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Hakozwe ubukangurambaga burwanya imirimo ivunanye ku bana

Umuntu wese utarageza ku myaka y’ubukure iteganywa n’itegeko,  agomba kurindwa ikintu cyose cyahungabanya ubuzima bwe, cyane cyane kumukoresha imirimo ivunanye. Haba mu Rwanda ndetse no ku isi hose, amategeko yo kurinda umwana gukoreshwa imirimo mibi ariho.

Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yabereye mu biro by’akagari ka Sovu, mu murenge wa Kigabiro mum karere ka Rwamagana, ahahuriye abaturage bagera kuri 500 bo muri aka kagari ku gicamunsi cyo ku italiki ya 12 Kamena.

Yari iyobowe na Visi Meya w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho y’abaturage, Jeanne Umutoni ari kumwe n’ushinzwe uburinganire muri Polisi ikorera muri Rwamagana, AIP Ephigenie Uwantege ndetse n’umugenzuzi w’umurimo mu karere Olga Sesonga.

Mu kiganiro yagejeje ku baturage bari aho, umuyobozi w’akarere wungirije yavuze ko abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda bakwiye kumenya uburenganzira bw’ibanze bw’umwana, bakamenya ko umwana afite uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwo kurindwa, uburenganzira bwo kwidagadura, uburenganzira ku mutungo. Akaba ari muri urwo rwego rwo guhabwa uburenganzira, umwana  wese agomba no kurindwa gukoreshwa imirimo mibi ivunanye.

Umutoni yagize ati:”Gukoresha abana imirimo mibi, ahanini biterwa n’ubujiji bw’ababyeyi, aho baba nabo ubwabo badasobanukiwe n’akamaro ko kohereza umwana ku ishuri, ubukene bw’imiryango imwe n’imwe, imiterere y’aho umwana akuriye kuko akenshi iyo akuriye nk’ahacukurwa amabuye y’agaciro usanga agira ibishuko byo kujya mu bisimu gucukura, gutotezwa mu muryango, ubupfubyi, amakimbirane yo mu ngo, aho umwana akura yumva yanze kuba mu muryango ndetse hari n’aho biterwa n’intege nke z’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturanyi, aho umuyobozi abona umwana akoreshwa imirimo mibi ntatange amakuru ngo bihagurukirwe.”

Yashoje asaba ubufatanye bw’inzego zose n’abaturage hagamijwe gukumira ihohoterwa ryakorerwa umwana harimo no kumukoresha imirimo ivunaye, asaba no gutunga agatoki ku waboneka akora ibinyuranyije n’amategeko.

AIP Uwantege we, yasabye  inzego zinyuranye guhagurukira kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana batarageza ku myaka 18, maze  buri wese iki kibazo akakigira icye.

Yasabye kandi  ubukangurambaga mu nzego zose mu gushyira imbere gahunda y’ijisho ry’umuturanyi, mu gutangira amakuru ku gihe kugira ngo hirindwe ndetse hanakumirwe imirimo mibi ikoreshwa abana, bityo mu gihe kizaza ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ivunanye kizabe amateka.

Yagize ati:” N’ubwo mu Rwanda hari amategeko menshi arengera umwana, hakaba kandi hari byinshi bimaze gukorwa mu kurinda ko abana bakoreshwa imirimo inyuranye n’amategeko, haracyari abana bagikoreshwa iyo mirimo amategeko atemera, ni mwebwe mukwiye gufata iya mbere mukabatangaho amakuru bagakurikiranwa.”

Mu ngingo ya 218 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cya Repubulika y’u Rwanda , igira iti” Umuntu wese ubabaza umwana bikabije, umujujubya cyangwa umuha ibihano biremereye cyangwa se bitesha agaciro, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000).