Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Hafashwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha

Abagize urwego rwunganira uturere mu mutekano (District Administrative Security Support Organ-DASSO), ababagize komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), abakuriye amarondo n’abayobozi  b’utugari bose bagera kuri 80  bo mu murege wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana, bahawe amahugurwa ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha, mu rwego rwo kurushaho kubumbatira umutekano muri uwo murenge.

Ubwo bumenyi babuherewe mu cyumba cy’inama cy’uyu murenge, mu kagari ka Cyanya, ku itaiki 16 Werurwe.

Mu babahuguye, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Rushimisha Marc n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage ndetse no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP), Goreth Uwimana.

Rushimisha yabashimiye ubufatanye bwabo mu kunganira inzego z’umutekano mu kubungabunga umutekano muri uyu murenge. Yababwiye kujya bagisha inama mu gihe bibaye ngombwa, kurushaho kwegera abaturage no gufatanya nabo mu kubungabunga umutekano.

Yababwiye kujya buzuza ibitabo by’imidugudu neza kugira ngo barusheho kumenya abinjiye n’abasohotse mu duce batuyemo, bityo bashobore kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha.

AIP Uwimana  yababwiye kurushaho kurwanya ibiyobyabwenge, birimo urumogi, kuko uretse kuba ubwabyo bibujijwe, bituma abantu bakora ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu no gusambanya abana.

Yabakanguriye kandi kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa ry’abantu, babwira abantu ko iyo babagejeje hanze,  aho baba babijeje kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza, babafata bunyago maze  bakabakoresha imirimo y’agahato, kandi nta gihembo.

Yababwiye kandi kujya bakangirira  abaturage kujya birinda kwihanira, ahubwo bakegera inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama no kubakiranura n’abo bafitanye ikibazo.