Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

RWAMAGANA: Guverineri Gasana yakanguriye abatwara amagare kwirinda impanuka

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, CG Emmanuel K. Gasana yasabye abatwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry?abanyonzi bakorera mu Karere ka Rwamagana, gushyira umutekano imbere mu kazi kabo ka buri munsi ko gutwara abantu.

Yabibibukije kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ukwakira, ubwo yahuraga n?abatwara amagare bagera kuri 700 mu nama yabereye ku kibuga cy?imikino cyo mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati: "Mujye murangwa n?ubunyamwuga mu kazi kanyu kandi mwibuke ko hari ibyo musabwa birimo gukorera muri koperative, n?ibyo mugomba kwirinda nko kujya mu kazi wasinze. Mukunde igihugu kandi mugikorere, mushyira umutekano imbere mu byo mukora byose."

Yakomeje abakangurira kwiyandikisha muri Ejo Heza; Gahunda yashyizweho na Leta y?u Rwanda y?ubwizigame bw'igihe kirekire bukorwa ku bushake  n?abanyamushahara ndetse n'abandi bose, hafungurwa konti yo kuba umunyamuryango izamugoboka  mu gihe azaba ageze mu zabukuru.
 
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, ACP Innocent R. Kanyamihigo yabibukije uruhare rwabo muri kwicungira umutekano.

Yabasabye kwirinda gufata ku makamyo agenda, gufatanya n'abacuruza ibiyobyabwenge ndetse no kwishora mu bindi bikorwa binyuranyije n'amategeko.