Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Binyuze mu mikino, urubyiruko rwaganirijwe ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha

Mu mpera z’icyumweru gishize  mu karere ka Rwamagana habereye ibiganiro bigamije kwigisha urubyiruko ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha bikaba byarabimburiwe n’umukino w’umupira  w’amaguru wahuje ikipe y’abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’urubyiruko rwo mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana.

Nyuma y’uwo mukino wari witabiriwe n’abaturage benshi biganjemo urubyiko bahawe ikiganiro cyigamije kubigisha ububi bw’ibiyobyabwe ndetse n’ibindi byaha, banasabwa kubikumira, kikaba cyatanzwe na Assistant Inspector  of Police(AIP)  Samson Habukuri ushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Rwamagana.

Mu kiganiro yatanze yasabye uru rubyiruko  kwirinda kunywa ibiyobyabwenge dore ko akenshi ari nabyo bikunze kuba isoko y’ibindi byaha.

AIP Habukuri yagize ati: “Murabizi ko iyo umuntu yanyoye ibiyobyabwenge nta bitekerezo bizima aba agifite ahubwo akora ibidakorwa kandi byose biba ari ibyaha,  abenshi usanga barwana bagakomeretsanya, amakimbirane muri bagenzi be no mu muryango we, imiryango igahora mu bibazo, abana ntibige , ubukene bukinjira n’ibindi bibi..”

Yakomeje ababwira ko uretse no kubatera imico mibi  bigera aho bikabatwara ubuzima , aboneraho kubasaba kujya batanga amakuru aho babibonye hose cyangwa babiketse kugira ngo ababikora bakurikiranwe bicike burundu.

Sitoke  Adeodatus ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu murenge wa Rubona wari witabiriye iki gikorwa , mu ijambo rye  yashimiye ubufatanye n’inzego z’ibanze  Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza  mu kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha mu karere ka Rwamagana by’umwihariko mu murenge wa Rubona.

Aha yagize ati:”Polisi y’u Rwanda ni umufatanyabikorwa wacu wa mbere mu kwicungira umutekano no gukumira no kurwanya ibyaha , kuva hatangira ubu bufatanye  bigaragara ko ibiyobyabwenge n’ibyaha bibikomokaho bigenda bigabanuka, turifuza ko ubu bufatanye bwakomze.”

Yakomeje asezeranya ko ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya ibyaha bagiye gukaza umurego mu gukumira ibyaha n’aho byaturuka hose bihereye mu midugudu igize umurenge wa Rubona.

Naho Rurangwa Ignace w’imyaka 24 y’amavuko, umwe muri urwo rubyiko wahoze anywa ibiyobyabwenge yatanze ubuhamya avuga ko mbere atarabireka yahoraga mu makimbirane na bagenzi be,aho ngo yahoraga arwana kandi nta kintu agira mu rugo.

Yagize ati:”Nahoraga ndwana nyamara ngakubitwa kuko nta mbaraga nabaga mfite, nta kintu nagiraga mu nzu iwanjye, ariko ubu aho nabirekeye maze gusubira mu buzima busanzwe, nize kwiteza imbere kandi mfatanya n’abandi mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro nk’umuganda ,irondo n’ibindi .”

Urubyiruko rubarirwa mu 1433 baturutse mu tugari 6 tugize umurenge wa Rubona rwari rwitabiriye iki gikorwa , umukino ukaba wararangiye ikipe y’abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba batsinze  ikipe y’umurenge wa Rubona ibitego 2-1.