Polisi y?u Rwanda ku bufatanye n?ubuyobozi bw?inzego z?ibanze mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira, yafatiye mu cyuho abagabo batanu bari barimo gucukura amabuye y?agaciro mu buryo bunyuranyije n?amategeko.
Bafatanywe ibilo 11.5 by?amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa Coltan bacukuraga mu kirombe cya Kompanyi yitwa DUMAC giherereye mu Mudugudu wa Bicumbi, akagari ka Manene mu Murenge wa Rubona.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uko ari batanu bafashwe ku isaha ya Saa Kumi n?ebyili n?igice z?umugoroba, biturutse ku makuru yatanzwe n?abarinda icyo kirombe.
Yagize ati:? Twahawe amakuru n?abakozi ba DUMAC, ikorera ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro muri kiriya kirombe, ko hari abantu binjiyemo bakaba barimo gucukura amabuye y?agaciro. Twahise dutegura ibikorwa byo kubafata, tuhageze dusanga harimo itsinda ry?abantu batanu bacukuraga bifashishije ibikoresho gakondo n?amabuye angana n?ibilo 11 n?igice bya Coltan bari bamaze gukuramo, bahita batabwa muri yombi.?
SP Twizeyimana yagiriye inama abaturage kureka ibikorwa byo kwishora mu bucukuzi bw?amabuye y?agaciro butemewe, aho akenshi abakora ibi bikorwa bitwikira ijoro bagamije kwiba amabuye y?agaciro, rimwe na rimwe bikabaviramo gukomereka cyangwa kuhatakariza ubuzima.
Yongeyeho kandi ko uretse kuba wahaburira ubuzima, ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro butemewe, ari icyaha nk?ikindi cyose kandi buhanwa n?amategeko y?u Rwanda.
Abafashwe n?amabuye y?agaciro bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw?Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rubona kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha bakurikiranyweho.
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N? 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw?amabuye y?agaciro na kariyeri, ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n?urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y?amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n?ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw?amabuye y?agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Kinyarwanda
English









