Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Bane bari bagwiriwe n’ikirombe bakuwemo ari bazima nyuma y’iminsi ine

Ku itariki ya 31 Werurwe, mu masaha ya saa yine za mu gitondo nibwo abantu batanu bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro giherereye  mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Mwurire. Bakimara kugwirwa n’icyo kirombe umwe muri bo yashoboye guhita avamo bagenzi be bane basigaramo.

Kuva ubwo nibwo hatangiye ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo n’abari basigayemo bashobore kuvamo kuko bari bakiri bazima. Abaturage bifashishije ibikoresho bisanzwe nk’amasuka n’ibitiyo bacukura ikirombe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Mata, nibwo ku bufatanye n’abaturage aba bari bagwiriwe n’ikirombe bashoboye kubarokora ari bazima.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Dismas Rutaganira n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi nabo bakaba bari bari ahaberaga iki gikorwa cy’ubutabazi.

Abaturage barenga 150 ba Mwurire, ndetse n’abaganga bakaba bari bifatanyije n’inzego z’umutekano mu gutabara aba bantu.

ACP Rutaganira yavuze ati:”Iki kirombe cyatangiye gucukurwamo kuva mu gihe cy’ubukoloni ndetse n’abacukuragamo babikoraga mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko kuko turi mu gihe cy’imvura nibyo byatumye ubutaka bworoha burabagwira.”

Yakomeje avuga ati:”Kubera ibi bihe turimo rero, niyo mpamvu dusaba abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agacirio kwitwararika bakareba ko ibirombe byabo bidashobora guhyira ubuzima bwabo mu kaga mbere y’uko btangira gucukura.”

ACP Rutaganira yavuze ko kugira ngo aba bantu babashe kurokorwa byasabye ingufu n’amayeri menshi kuko birinze gukoresha imashini nini, anavuga koiyo bazikoresha bashoboraga kubataba aho kubatabara. Yavuze kandi ko inzego z’umutekano n’abaturage bakoraga amanywa n’ijoro bakoresha ibikoresho bisanzwe  nk’amasuka n’ibitiyo abandi bagatunda itaka kugeza bakuwemo bakiri bazima bose.

Abakuwe mu kirombe ni Jean D’Amour Banguyeneza, Laurent Gatambara, Gilbert Gasigwa na Jean Marie Vianney Munyampenda bakaba bakoreraga isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yo muri Afurika Yepfo yitwa Piran .Aba bose bahise bajyanwa mu bitaro by’akarere ka Rwamagana aho barimo kwitabwaho n’abaganga.

Aba bakaba baragwiriwe n’ikirombe bageze nko muri metero 150 z’ubujya kuzimu.Ubwo batabururwaga hakaba harakoreshwaga ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo abari i musozi bamenye ko abo barimo gutabara bakiri bazima.

ACP Rutaganira yashimiye abaturage ba Mwurirebitanze amanywa n’ijoro bagatabara aba bantu.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Radjab Mbonyumuvunyi yavuze ko iki kibazo kigomba gusigira isomo ba rwiyemezamiriko bacukura amabuye.

Yagize ati” Aka kaga karatwibutsa  ko tugomba kugira ingamba zifatika mu bijyanye n’umutekano mu bucukuzi, tukagira ibikoresho bigendanye n’igihe ndetse n’ubumenyi buhagije ku bacukuzi mbere y’uko abacukuzi binjira mu birombe.Turemeza ko kuba habaye iyi mpanuka bifitanye isano no kuba nta bumenyi buhagije bari bafite mu kumenya uko imbere mu kirombe byifashe niyo mpamvu kugira ikarita y’ahacukurirwa amabuye ari ngombwa”.

Yakomeje avuga ko umwe mu bacukuraga amabuye yashatse gucukura amabuye ku rutare rwari hejuru yabo  mu gihe nyamara urwo rutare rwariho indi nzira bacagaho bajya gucukura ahandi, bituma urutare ruhanuka rurabagwira.

Kugeza ubu abaganga barimo gukurikirana bariya barwayi baravuga ko usibye ikibazo cyo kubura amazi mu mubiri ndetse n’ibindi bibazo bijyana nabyo nta kindi kibazo bafite, bakavuga ko mu minsi mike bazaba bakize neza.