Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Babiri bafatiwe mu kirombe cy?umushoramari barimo kwiba amabuye y?agaciro

Mu gicuku cyo  kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Ukuboza Polisi ikorera mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye n?abashinzwe kurinda ikirombe gicukurwamo amabuye y?agaciro cya sosiyete yitwa PIRAN hafatiwe  Habarugira Niyitanga w?imyaka 26 na Nsengimana Eric w?imyaka 32. Bafashwe barimo kwiba amabuye y?agaciro. Icyo kirombe kiri  mu Murenge wa Musha, Akagari ka Akabare, Umudugudu wa Budahigwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y?Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamduni Twizeyimana yavuze ko bariya bantu uko ari babiri bafashwe n?abashinzwe umutekano muri kiriya kirombe bahita bahamagara Polisi.

Yagize ati? Bitwikiriye ijoro bajya muri kiriya kirombe cy?umushoramari kwiba amabuye y?agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti. Ni icyaha gihanwa n?amategeko, niyo mpmvu bagomba gushyikirizwa ubutabera. Bafashwe bakirimo kuyashakisha batarageraho?

CIP Twizeyimana yakomeje agaragaza ko atari ubwa mbere humvikanye abantu bajya muri kiriya kirombe bakibamo amabuye y?agaciro. Yongeye gukangurira abandi babitekerezaga kubicikaho kuko birimo ingaruka nyinshi.

Ati? Icya mbere bariya bantu baba barimo kwiba amabuye y?umushoramari ubifitiye ibyangombwa byo kuyacukura. Byongeye kandi abakozi b?iriya sosiyete  bafite ibikoresho n?amahugurwa bibemerera kujya mu kirombe bagacukura ku buryo nta kibazo bagira, ariko bariya bagiramo aho ku buryo ikirombe gishobora kubagwira bakahasiga ubuzima cyangwa bakamugara.?

CIP Twizeyimana yavuze ko atari ubwa mbere muri kiriya kirombe hafatirwa abantu bajyamo kwiba amabuye y?agaciro ariko bagashykirizwa ubutabera. Yakanguriya abanturage kubicikaho bagashaka indi mirimo bakora cyangwa bakazasaba akazi ubuyobozi bwa kiriya kirombe.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Musha kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko no 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ingingo ya 166 ivuga ko  Umuntu wese uhamijwe n?urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y?umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y?amafaranga y?u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y?inyungu rusange mu gihe cy?amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Ingingo ya 167 y?iri tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira,  kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro, kwiba byakozwe n?abantu barenze umwe.