Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Babiri bafatanwe ibiro 43 by’amabuye y’agaciro

Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Kigabiro yafashe uwitwa Muzigura Jackson w’imyaka 26 na  Mukwiye Fabrice w’imyaka 23. Bafashwe mu mpera z’iki cyumweru bapakiye mu modoka ibiro 43 by’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti batayafitiye ibyangombwa.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko bariya  basore bafashwe ari nijoro bapakiye mu modoka amabuye y’agaciro bagiye kuyacuruza mu mujyi wa Kagali.

CIP Twizeyimana yagize ati   ”Kuwa Gatanu tariki ya 5 bariya basore bagiye mu murenge wa Muhazi mu kagari ka Nyarusange bakurayo ariya mabuye mu rugo rw’umuntu. Umuturage yatanze amakuru imodoka ifatirwa mu murenge wa Kigabiro.”

Yakomeje avuga ko bariya basore bamaze gufatwa bemeye ko ariya mabuye bari bayahawe n’undi muntu ukirimo gushakishwa  kuko mu murenge wa Muhazi nta birombe bihaba bicukurwamo ariya mabuye. 

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba asaba abantu kwirinda kwishora mu bucuruzi butemewe n’amategeko. Abibutsa ko bihanirwa n’amategeko ndetse binadindiza ubukungu bw’igihugu.

Ati “Hari abantu baba bafite ibyangombwa n’uburenganzira bwo gucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kuyacukura. Bariya rero babikora rwihishwa batesha agaciro buriya bucuruzi bw’amabuye y’agaciro.”

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.