Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: ACP Rangira yakanguriye abanyeshuri biga mu bigo bitatu kwirinda ibiyobyabwenge

Ku itariki 22 z’uku kwezi, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bagera ku 1 500 biga mu bigo bitatu , abakangurira kwirinda ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose.

Abanyeshuri yagiranye na bo ikiganiro ni abiga mu Rwunge rwitiriwe Mutagatifu Aloys (Groupe Scolaire Saint Aloys), Urwitiriwe Mutagatifu Vincent De Paul (Groupe Scolaire Saint Vincent De Paul ; n’abiga muri IWE Institute of Woman Education

Mu butumwa yabagejejeho yababwiye ko Ibiyobyabwenge bitesha ubwenge ababinywa; hanyuma bagakora ibyaha  birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yababwiye ati,"Ntushobora kugira icyo wimarira mu buzima; cyangwa ngo ukimarire umuryango wawe n’Igihugu muri rusange unywa urumogi cyangwa wishora mu bindi biyobyabwenge. Mwirinde ibiyobyabwenge aho biva bikagera kuko byangiza ahazaza h’ubinywa."

ACP Rangira yababwiye ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge (mu Rwanda) ikintu cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize; ikirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro; ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’Amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze nk’uko biteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Yabwiye kandi aba banyeshuri ko iri Teka (Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015) rivuga ko Kole  na Lisansi bifatwa nk’Ibiyobyabwenge iyo bihumetswe.

Yababwiye ko bamwe mu rubyiruko bagenzi babo batwara inda bitewe no kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge; kandi ko ababinywa bahura n’izindi ngaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; kureka ishuri, kuba ababyeyi imburagihe; abagira inama yo kubyirinda no gukangurira urubyiruko bagenzi babo kubyirinda.

Ku bijyanye n’ibihano bihabwa umuntu uhamwe no kwishora mu biyobyabwenge, ACP Rangira yabwiye urwo rubyiruko ko  umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000) nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 594 y’Igitabo cy’Amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Yababwiye ko Ibiyobyabwenge bikunze gufatirwa muri iyi Ntara higanjemo Urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashi  zirimo izitwa Chief Waragi, Suzi, Kitoko, Host Waragi na Zebra Waragi; abasaba kuba Abafatanyabikorwa mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ryabyo batanga amakuru yerekeye ababikora.

Ushinzwe uburezi mu karere ka Rwamagana, Rwema Musa yabwiye abo banyeshuri ati,"Kubaganiriza ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge bigamije kugira ngo mube Abaturage beza; Abaturage birinda ibyashyira ubuzima bwabo mu kaga, kandi byagira ingaruka ku iterambere. Mwirinde icyitwa Ikiyobyabwenge aho kiva kikagera; kandi mutange amakuru yerekeye ababyishoramo."

Yashimye Polisi  n’abandi bagiranye ibiganiro n’abo banyeshuri; abasaba gukurikiza inama bagiriwe.