Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abitabiriye inama y’umutekano yaguye basabwe gukomeza kurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa

Ku itariki ya 27 Ugushyyingo, mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rwamagana hateraniye inama yaguye y’umutekano yari yatumiwemo abanyamabanga nshingabikorwa b’imirenge igize aka karere n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze n’abahagarariye ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kwicungira umutekano muri buri murenge, barebera hamwe uko umutekano wifashe muri rusange n’icyakorwa ngo ukomeze kubungwabungwa.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab wari witabiriye iyi nama, yasabye abayitabiriye gukomeza gukurikirana gahunda za Leta zigenerwa abaturage nka VUP

Yaravuze ati:”Iyi gahunda rwose muyigire iyanyu. Mukurikirane neza kuko hari aho usanga abaturage bafashwa na VUP batabikwiye, ahubwo hagashingirwa ku cyenewabo n’ikimenyanye by’abashinzwe gushyira abaturage mu bagenerwa bikorwa b’iyi gahunda.”

Yakomeje abayitabiriye gukurikirana ibibazo by’abaturage bijyanye nimibereho myiza ,kumenya abadafite amazu yo kubamo n’ubwiherero, abahuye n’ibiza ndetse no kwita ku isuku nisukura muri rusange.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana Superintendent of Police Edward F Kizza, yabwiye abari mu nama ko muri rusange umutekano wifashe neza, ariko ko hari ibyaha bikigaragara bakwiye gufatanya na Polisi bigacika.

Bimwe muri ibi byaha ni ubujura, gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rikorera abagore n’abakobwa, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’impanuka zo mu muhanda.

Ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, SP Kizza yaravuze ati:” Ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa ari ikibazo gikomereye umuryango rikanabangamira iterambere ry’igihugu, kandi ahari ihohoterwa nta n’umutekano uba uhari. Ni ngombwa rero ko twese duhuza imbaraga tukarirwanya.”

SP Kizza yasabye aba bayobozi gukangurira abaturage kudaceceka kw’abahohoterwa, kuko  ari kimwe mu bituma rishinga imizi.

Aha yavuze ati:” Mukangurire abo muyobora bacike ku mvugo ngo niko zubakwa, kuko nicyo gituma ihohoterwa ridacika.”

Yasoje abasaba gukangurira abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi, bagahura bakaganira ku bibazo byugarije imiryango yabo maze n’abakorerwa ihohoterwa bakabivugira mu ruhame.