Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Ab’idini ya yisiramu bakanguriwe kurwanya icuruzwa ry’abantu

Bamwe mu bagize umuryango w’idini rya Islam bagera ku 120, mu karere ka Rwamagana, biganjemo urubyiruko rw’abanyeshuri, bagejejweho ubutumwa bujyanye n’icyaha k’icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge n’ingaruka zabyo ndetse banakangurirwa ku birwanya binyuze cyane cyane mu guhanahana amakuru ku gihe n’inzego z’umutekano  ku babikekwaho.

Ubu butumwa babugejejweho tariki ya 16 Ugushyingo mu nama yabahuje na Assistant Inspector of Police (AIP) Uwimana Goreth, ukuriye ibikorwa bihuza Polisi n’abaturage byo gukumira ibyaha.

Abari bitabiriye ibi biganiro, batoranijwe mu turere twose tw’intara y’iburasirazuba, bakaba barahurijwe mu kigo gishingiye ku idini rya Islam (Centre de Formation de Kamulindi), gisanzwe kigisha abakigana ibijyanye n’idindi rya Islam ariko abagana iki kigo bakaba banahabwa ubundi butumwa bujyanye no kwimakaza indangagaciro z’u Rwanda.  

AIP Uwimana yabwiye abari bitabiriye ibi biganiro ko icuruzwa ry’abantu ari icyaha kibangamira umutekano ndetse kikaba kinabangamira uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Yabasobanuriye ko abacuruza abantu bakunze kwibasira abana b’abakobwa, aho bababeshya ko bagiye kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu byo hanze, ariko nyamara bamara ku bagezayo bakabakoresha imirimo y’ubusambanyi.

Habiyakare Habibu w’imyaka 53, wari muri ibi biganiro, yavuze ko atari asobanukiwe ko hari abantu bacuruza abandi bantu, ndetse ko atari anasobanukiwe n’amayeri abakora iki cyaha bakoresha.

Yakomeje avuga ko ubumenyi bakuye muri ibi biganiro buzamufasha we na bagenzi be kurwanya bene ibi byaha, yasabye bagenzi be kutarebera igihe hari abo baketse gukora ibi byaha, aha akaba yarabasabye gutungira agatoki Polisi kuri bene aba banyabyaha bafatwe bataragera ku mugambi wabo.

Undi witwa Niyomugabo Jean Marie Vianne w’imyaka 18 yrs, umunyeshuri mu mwaka wa 5, mu kigo cy’amashuri yisumbuye cya  Mirama, Yagize ati, “Nk’umuntu ukiri muto, ngomba kutazigera nishora mu biyobyabwenge kuko bishobora kwangiza ejo heza hazaza hange.”

Uyu munyeshuri yahamagariye bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge cyane cyane muri iki gihe bari mu biruhuko, ndetse bagashishikarira gusubira mu masomo, ndetse banakora imirimo yo murugo no gukora siporo.

Niyomugabo yakemeje agira inama  urubyiruko rugenzi rwe kunyurwa n’ibyo ababyeyi babo, babaha bityo kugira ngo birinde abantu bashukashukisha utuntu bagamije kubashora mu busambanyi n’ibindi.