Abayobozi b’inzego zitandukanye barenga 80 bo mu murenge wa Musha, wo mu karere ka Rwamagana bakanguriwe kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kugira ngo umutekano urusheho kubumbatirwa muri aka karere .
Ubu butumwa babuherewe mu nama bagiranye ku itariki 21 Ukwakira 2015 n’Umuyobozi w’aka karere Uwizeyimana Abdul Karim, akaba yarunganiwe n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Assistant Inspector of Police (AIP) Gorette Uwimana.
Abayobozi bitabiriye iyo nama yabereye mu kagari ka Musha barimo abavuga rikijyana, abagize Komite zo kwicungira umutekano, abayobozi b’amadini, ab’inzego z’ibanze, n’abahagarariye ku rwego rw’umudugudu ibimina b’ubwisungane mu kwivuza.
Uwizeyimana yabanje gushimira abo bayobozi uruhare bagira mu kwicungira umutekano n’iterambere ry’aka karere abereye umuyobozi.
Yagize ati:"Guhurira hamwe ni ingenzi kuko musuzumira hamwe uko imikoranire imeze kandi mugafatira hamwe ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira ibyaha aho biva bikagera bityo umutekano ukarushaho kubumbatirwa."
Yababwiye gukomeza gukorana neza na Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego baziha amakuru yatuma ibyaha bikumirwa kandi abibutsa kwegera abaturage kuko ari bo bayatanga.
Uwizeyimana yabwiye abo bayobozi gusobanurira abaturage akamaro k’ubwisungane mu kwivuza kandi bakabakangurira kubutanga ku gihe.
Yakomeje abasobanurira uruhare rwabo mu kubumbatira umutekano agira ati:" Muhura n’abaturage b’ingeri zitandukanye, ibyo bikaba bivuze ko mufite uruhare runini mu kurwanya no gukumira ikintu gishobora kubahungabanya."
AIP Uwimana yababwiye ati:"Guhanahana amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa, naho mu gihe cyabaye bituma uwagikoze afatwa vuga."
Yababwiye ko abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi bari mu bateza umutekano muke, aha akaba yarabasobanuriye ko kubera ko biba byabatesheje ubwenge, bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.
AIP Uwimana yibukije abayobozi b’inzego z’ibanze kujya buzuza neza ikaye y’umudugudu, gukaza amarondo no gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano nka bumwe mu buryo bwo gusigasira umutekano mu bice batuyemo.
Kinyarwanda
English











