Abayobozi b’amadini, ab’ibigo nderabuzima n’abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs), bose bagera ku 120 bo mu murenge wa Rubona, mu karere ka Rwamagana, ku itariki 2 Ugushyingo 2015 bahuguwe ku bwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’uko bagira uruhare mu kubirwanya.
Ubwo bumenyi babuhawe na Assistant Inspector of Police (AIP) Gorette Uwimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Police y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, icyo kiganiro cyabereye mu kagari ka Karambi.
AIP Uwimana yabanje kubasobanurira ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’umugabo arikorera umugore we cyangwa ikindi gitsina gore nk’uko ryakorwa n’umugore arikorera umugabo we cyangwa ikindi gitsina gabo, aha akaba yaratanze urugero rwo gukubita no gukomeretsa uwo badahuje igitsina, kumutuka, kumutota, kumuhoza ku nkeke, kumuvunisha, kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.
Yabibukije ko hari abantu babangamira uburenganzira bw’umwana kubera igitsina cye, aha akaba yaratanze urugero rw’abavana abana b’abakobwa mu ishuri, kubasambanya ku mbaraga no kubajujubya mu gihe batwaye inda batateganyije.
Yagize ati:"Ingaruka zaryo ntizigera gusa ku warikorewe ahubwo zigera no kumuryango we, akaba ari yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko kurirwanya no kurikumira biri mu nshingano ze atanga amakuru y’abakoze bene ibyo byaha cyangwa abategura kubikora."
AIP Uwimana yababwiye ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga biri ku isonga mu bitera ababinyoye gukora ririya hohoterwa ndetse n’ibindi byaha, maze abasaba kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ryabyo.
Yabasabye kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no gukora amarondo neza kugira ngo bakumire ndetse banafate uwo ari we wese wakoze cyangwa utegura gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.
Umwe mu bahuguwe witwa Muhire Celestin akaba ari umushumba w’itorero ADEPR muri uyu murenge, yagize ati:"Twigisha abantu guhinduka bakareka ibibi. Urumva ko ibyo dukora bifite aho bihurira n’inshingano za Polisi y’u Rwanda. Iyi nama ni ingenzi kandi iziye igihe kuko yatumye tunoza imikoranire yo kurwanya no gukumira ikibi aho kiva kikagera."
Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yabagiriye ndetse ayizeza ko azazikurikiza ndetse yongeraho ko ubumenyi yungutse azabusangiza abizera abereye umuyobozi.
Kinyarwanda
English











