Mu cyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana yagiranye ibiganiro n’Abayisilamukazi barenga 150 batuye mu Mujyi wa Rwamagana ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Goreth Uwimana yababwiye amoko y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikiritera, ingaruka zaryo; haba ku warikoze ndetse n’uwarikorewe, uburyo bwo kuryirinda, n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira.
Yababwiye ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora gukorwa n’ibitsina byombi; aha akaba yarabahaye urugero rw’umugabo cyangwa umugore ubuza uburenganzira ku mutungo uwo bashakanye, cyangwa kumuhoza ku nkeke.
Yongeyeho ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorwa ahanini n’abanyoye ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe mu Rwanda nka Kanyanga; maze abasaba gutungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zirimo iz’ibanze ababitunda n’ababicuruza.
IP Uwimana yababwiye kandi ati:"Umuntu uhamwe n’icyaha cyo guhohotera undi kubera ko ari igitsina runaka arafungwa, kandi agacibwa ihazabu. Uwahohotewe bimugiraho ingaruka zitandukanye zirimo ipfunwe, ihungabana, no gutakaza icyizere cy’ubuzima. Murumva ko impande zombi zigerwaho n’ingaruka mbi z’iki cyaha; akaba ari yo mpamvu buri wese asabwa kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kandi agatanga umusanzu mu kurirwanya no kurikumira mu muryango nyarwanda."
Yasabye abo Bayisilamukazi kujya batanga amakuru ajyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuri nimero za telefone zitishyurwa 3512 na 3029.
Usibye ihohoterwa rishingiye ku gitsina, AIP Uwimana yaganirije kandi abo bagore ku icuruzwa ry’abantu; aho yabagiriye inama yo kwima amatwi uwababwira kubajyana mu bindi bihugu abizeza akazi.
Yagize ati,"Nihagira ubizeza ibyo bitangaza, ntimukabyihererane; ahubwo muzabimenyeshe Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo hasuzumwe niba atari ushaka abo kujya gucuruza."
Yababwiye ko abacuruza abantu iyo babagejeje iyo babajyana, babambura ibyangombwa byose; hanyuma bakabakoresha imirimo ivunanye nta gihembo; ubundi bakabashora mu bikorwa by’urukozasoni birimo ubusambanyi, bwinjiriza inyungu ababubashoramo.
Kinyarwanda
English











