Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abatwara abagenzi ku magare basabwe gukoresha neza umuhanda birinda ibyatera impanuka

Abatwara abagenzi n’imizigo ku magare bagera ku 120 bo mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana ,   bagiranye inama mu ntangiro z’iki cyumweru  n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera muri ako karere n’ubw’uwo murenge, iyo nama ikaba yari igamije kubakangurira gukora akazi kabo neza ariko cyane cyane birinda impanuka zo mu muhanda.

Ubu butumwa babuhawe  ubwo izi nzego zavuzwe haruguru zabasuraga hagamijwe gukangurira abanyonzi gukora kinyamwuga , kurwanya ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge akenshi rikorwa nabamwe mubakora uyu mwuga, bakaba barahawe ikiganiro na IP Goretti Uwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha, IP Juvenal Kayiranga uyobora sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro  bari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’’umurenge wa Kigabiro, Amani Muhamya.

Mu ijambo yabagejejeho, IP Kayiranga   yashimye abatwara abagenzi ku magare bo muri ako karere uruhare bagira mu iterambere ry’akarere n’umurenge wa Kigabiro by’umwihariko kandi abashimira ubufatanye na Polisi  bakomeje kugaragaza binyuze mugukumira no kurwanya ibyaha hatangirwa amakuru kugihe; aboneraho kubasaba  gufata iyambere  mu kwicungira umutekano waba uw’akazi kabo ndetse n’usanzwe aho batuuye .

Yabasabye by’umwihariko kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka ndetse nabo bakagira uruhare mu kwibungabungira umutekano. Yababwiye ko bagomba kujya bamenya neza abagenzi batwaye kuko hari aho byagaragaye ko bamwe mu bagenzi batwara haba harimo abagizi ba nabi batandukanye ndetse n’abajura.

 IP  Kayiranga  yabasabye kandi kujya bagenzura neza imizigo y’abo bagenzi ngo kuko hari ababa bapakiyemo ibiyobyabwenge nk’urumogi, kanyanga n’ibindi.

Aha yagize ati:”  Hari bamwe muri mwe bafitanye umubano n’abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge,  ni ngombwa ko mufata iya mbere mu kubarwanya kuko basiga icyasha umwuga wanyu kandi byaragaragaye ko iyo ukozwe neza uteza imbere uwukora n’umuryango we muri rusange.’’

Asoza, yabasabye gukomeza gukorana neza n’inzego zishinzwe umutekano baziha amakuru ku bishobora guhungabanya umutekano n’ibindi byose babona binyuranyije n’amategeko kandi bakubahisha umwuga wabo bubahiriza ibiabwa bijyanye nawo birimo imyitwarire ikwiye kubaranga, kubaha amategeko y’umuhanda n’ibindi,..

Umuyobozi w’umurenge wa Kigabiro we,  yibukije aba banyonzi ko bakwiye kunoza umwuga wabo,batanga serivisi nziza ku babagana ,birinda kwishora mu biyobyabwenge kuko ari kimwe mubiteza impanuka  mu muhanda tutibagiwe n’amakimbirane mu ngo zabo; ibyo byose bikaganisha ku mutekano muke.

Uyu muyobozi yashoje abasaba  kurangwa n’isuku  haba ku mubiri ndetse no ku maseta atandukanye bakoreraho, kwitabira gahunda za leta zibateza imbere zirimo kwibumbira mu makoperative, kwitabira umuganda, ubwisungane mu kwivuza  ndetse no gufatanya n’abandi baturage muri byose.

Mu izina ry’abitabiriye iyi nama, Kayigamba Abdu    uyobora koperative bahuriyemo yashimiye Polisi uruhare igira mu kubasobanurira  amategeko y’umuhanda mu rwego rwo gukumira no ku rwanya impanuka, yizeza ubufatanye burambye  mu gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge no gutangira amakuru ku gihe kuwo baba bazi ubikoresha cyangwa umugenzi bakeka ko yaba abitwaye.