Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba iri mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurwanya ibyaha, ni ubukangurambaga bukorerwa abantu bakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare, aba bakunze kwitwa abanyonzi. Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukwakira ubu bukangurambaga bwabereye mu karere ka Rwamagana,ahateraniye abanyonzi bagera kuri 450 bakorera mu murenge wa Kigabiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yashishikarije aba banyonzi nk’abantu bahora mu muhandi umunsi k’uwndi kwihatira kujya kwiga amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu muhanda zaterwa no kutamenya imikoresherezwe y’umuhanda.
Yagize ati:” Muri abantu bakoresha umuhanda cyane, turabakangurira kugana ibigo byigisha amategeko y’umuhanda kugira ngo mumenye imikoresherezwe yaho. Ibi bazabafasha kwirinda impanuka zishobora kubabaho igihe muri mu kazi kanyu. Kandi bizanabafasha kubona impushya zo gutwara ibindi binyabiziga bitari amagare”
Yakomeje abakangurira kujya batwara amagare yujuje ibyangombwa bishobora kubarindira umutekano nko kugira umwambaro w’akazi ubaranga, kugira igare rifite amatara ndetse n’utugarura rumuri hamwe n’indorerwamo zibafasha kureba ibinyabiziga bibaturutse inyuma.
CIP Twizeyimana yakomeje akangurira aba banyonzi kwirinda kwishora mu ngeso mbi z’ibiyobyabwenge bakareka kubikoresha cyangwa gutwara abantu babikwirakwiza.
Ati:” Hari bamwe mu bagenzi mutwara bifashisha bamwe muri mwe mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge, ndetse hari n’amakuru avuga ko bamwe muri mwe mukoresha ibiyobyabwenge. Turabasaba kwitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko usibye no kuba bibangiriza ubuzima, ubifatiwemo arafungwa kandi ibihano byabyo byariyongereye.”
Yaboneyeho gushimira bamwe mu banyonzi bafasha inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha batangira amakuru ku gihe,asaba n’abandi kujya batanga amakuru afasha inzego z’umutekano kurwanya ikintu cyose cyateza umutekano mucye.
Umuvugizi w’Intara y’Iburasirazuba yasabye aba banyonzi gukora bafite intego bakaba bava mu gutwara amagare bakazagera ku gutwara ibindi binyabiziga byisumbuyeho.
Abanyonzi bo mu murenge wa Kigabiro akarere ka Rwamagana bashimiye Polisi y’u Rwanda kuba ifata umwanya ikaza kubaganiriza ikabagira inama zibafasha gukora akazi kabo neza birinda icyateza iteza impanuka mu muhanda ndetse n’ibindi bintu byose bishobora guteza umutekano mucye mu gihugu.
Basezeranyije Polisi ko bagiye kubahiriza inama bagiriwe ndetse ko mu gihe gito umusaruro wazo uzaba watangiye kwigaragaza. Ubusanzwe abakora umurimo wo gutwara abagenzi ku magare bo mu karere ka Rwamgana bibumbiye muri koperative yitwa COTRAVERWA, bakaba bagera mu 1225, abitabiriye ubu bukangurambaga bo mu murenge wa Kigabiro bakaba barageraga kuri 450.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko iri mu bukangurambaga yatangiye hirya no hino mu Ntara y’Iburasirazuba mu bantu bakora umwuga wo gutwara abagenzi ku magare,hagamijwe kubakangurira kwirinda ibyaha no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Kinyarwanda
English










