Abaturage bo mu Murenge wa Nyakariro, Akagari ka Gishore, mu karere ka Rwamagana babwiwe kurushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina, irikorerwa abagore ndetse n'abana, no kubishishikariza umuryango nyarwanda.
Ubu butumwa babugejejweho ku wa gatatu tariki ya 3 Kamena 2015, ubwo basurwaga n’abapolisi bakorera mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha ( CID). Ni muri gahunda y’iri shami rya Polisi y’u Rwanda yo gusura abaturage batuye kure ya Sitasiyo za Polisi hagamijwe kuganira nabo no kubegereza serivisi nziza, babakemurira ibibazo.
Ubu butumwa babugejejweho muri gahunda yitwa” Umugoroba w’ababyeyi”, ikaba ari gahunda yo kugira ngo abaturage bo mu midugudu no mu tugari bahure, ndetse baganire ku bibazo bitandukanye ndetse bafatanye kubishakira umuti.
Umuyobozi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID) ACP Theos Badege aganira n’abaturage b’i Nyakariro, yabakanguriye kwitabira iyi gahunda y’umugoroba w’ababyeyi.
Yababwiye ko aribwo buryo bwiza bwo kugira ngo abaturage bahure ndetse bagire uruhare mu gukemura ibibazo byabo ndetse banagire uruhare mu gukumira ibyaha. ACP Theos Badege akaba yarakomeje akangurira abaturage bo mu murenge wa Nyakariro gufatanya na Polisi y’u Rwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bakajya babwira Polisi n’izindi nzego abakora iryo hohoterwa kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakariro Karango Niyonzima Alphonse we yashimye ubufatanye bwiza buri hagati ya Polisi n’umurenge ayobora. Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda idafasha gusa mu kubungabunga umutekano, ahubwo inabafasha mu bikorwa by’iterambere nko gukora umuganda n’ibindi.
Umuyobozi w’Umurenge wa Nyakariro yakomeje avuga ko iyi gahunda y’Umugoroba w’ababyeyi ari nziza, yongeraho ko bafite ibyishimo byo kuba Polisi yari yaje kuganira nabo n’ubwo bari basanzwe bayitabira. Karango Niyonzima Alphonse yagize ati” Kuba baje kudufasha no kuganiriza abaturage bizatuma ibibazo bitandukanye nk’ubusinzi, urugomo , gukubita no gukomeretsa ndetse n’ihohoterwa bigabanyuka ndetse bikaba byacika burundu”.
Yakomeje asaba abaturage ayobora gukomeza kwitabira iyi gahunda n’umurimo bityo bakiteza imbere.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID), Superintendent of Police (SP) Beline Mukamana, we yavuze ko iyi gahunda y’umugoroba w’ababyeyi ari ingenzi kuko ari urubuga abaturage bahuriramo bagashaka icyabateza imbere. Yavuze ko iryo terambere ritagerwaho mu gihe haba hari ingo zigaragaramo amakimbirane n’ ihohoterwa, bityo abasaba kubireka.
Kinyarwanda
English











