Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abaturage bibukijwe ko bafite uruhare runini mu gukumira ibyaha

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana ari kumwe na Polisi y’u Rwanda ikorera muri aka karere, bagiranye inama n’abaturage bo mu mudugudu wa Nyakabungo mu murenge wa Gishari, babibutsa ko gutangira amakuru ku gihe no gukorana n’inzego z’umutekano ndetse n’izindi, ari ngombwa cyane mu gukumira ibyaha no gukemura amakimbirane yo mu miryango akenshi aba aganisha ku muco mubi wo kwihanira.

Ubu butumwa babuhawe tariki ya 4 Nzeri, ubwo izi nzego zavuzwe hejuru zabasuraga hagamijwe kurebera hamwe uko umutekano wifashe mu murenge wa Gishari no gufatira hamwe ingamba zo gukomeza kuwurinda. Nk’uko byagiye bigaragara mu minsi yashize; muri uyu murenge hagiye hagaragara ibyaha bitandukanye birimo urugomo, kwihanira, amakimbirane yo mu ngo,  ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yibukije abaturage bitabiriye inama ko aribo ba mbere bakwiye kumenya uko abaturanyi babo babanye n’imiryango yabo, aho babonye amakimbirane n’ibindi bishobora guteza umutekano muke mu mudugudu wabo, bakabimenyesha inzego z’umutekano n’iz’ibanze kugira habeho gukemura ibyo bibazo hakiri kare.

Meya Mbonyumuvunyi yabibukije ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere ry’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange agira ati:” n’ubwo igihugu cyagira ubukungu buruta ubw’ibindi bihugu, ariko abaturage bacyo bahora mu makimbirane no mu mvururu; nta terambere cyageraho, kuko amashuri , amavuriro, imihanda n’ibindi bikorwa remezo biba nta cyo bimariye abaturage.

Inspector of Police (IP) Juvenal Kayiranga wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rwamagana, yashimiye abaturage kubera ubufatanye bakomeje kugaragaza mu gukumira ibyaha cyane cyane binyuze mu guhererekanya amakuru. Yasoje abasaba kutirara ngo bumve ko umutekano bawufite ijana ku ijana, ko ahubwo bakwiye gukaza amarondo, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, kumenyaabinjira n’abasohoka mu mudugudu wabo hagamijwe gukumira ibyaha.    

Inama yasojwe abaturage biyemezwa gukurikiza impanuro bagiriwe n’ubuyobozi.