Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abaturage basabwe gukomeza ubufatanye mu kwicungira umutekano

Mu cyumba cy’inama cy’akarere ka Rwamagana tariki ya 24 Ugushyingo, habereye inama yaguye y’umutekano y’ako karere,  aho mu myanzuro yayifatiwemo; harimo urebana no gukomeza gukangurira abaturage kugira uruhare mu kwicungira umutekano cyane cyane batanga  amakuru hakiri kare no gukaza amarondo.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana Superintendent of Police (SP) Edouard Kiiza, yakanguriye abaturage kujya bagana ubuyobozi mu gihe bafitanye ibibazo bikabafasha kubikemura.

Ibi yabivuze kuko,  hari abantu bamwe na bamwe bahisemo kwihanira cyane cyane ku byaha by’ubujura. Bamwe mu babifatiwemo mu minsi yashize, ngo bagiye bakorerwa urugomo. SP Kiiza yagize ati:” ntabwo byemewe ko uwakorewe ikosa yihanira, niyo mpamvu amategeko n’inzego byashyizweho mu gukemura ibyo bibazo.” 

SP Kiiza yakomeje asaba abitabiriye iyo nama,  gukangurira abaturage kuba maso bakirinda abatekamutwe basigaye babeshya abaturage mu buryo butandukanye; bagamije kubarya amafaranga yabo.

Yakomeje kandi asaba ko habaho igikorwa cyo kumenya no kubarura abiyita abavuzi gakondo bo muri aka karere, bityo hakamenyekana  abafite ibyangombwa bibemerera gukora aka kazi. Hari ubwo usanga  muri bo harimo abatari bake babeshya ko bavura ndetse nta byangombwa bafite nk’uko yakomeje abivugira muri iyo nama.

SP Kiiza yavuze ko bamwe mu baturage bababeshya kutajya kwivuza kwa muganga ahubwo bakagana aba biyita abavuzi gakondo,  ku buryo bahura na zimwe mu ngaruka zirimo ubukene ; kubera kubaha amafaranga yabo menshi  n’ibyabo,   kudakira uburwayi n’ibindi.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab,  we yasabye abaturage kugira isuku iwabo ndetse bagasukura n’umujyi wa Rwamagana.  Yasabye by’umwihariko urubyiruko kwiga no kwitabira imyuga; kuko ituma biteza imbere bityo bakirinda ibikorwa bibi by’ubujura, ibiyobyabwenge n’ibindi.