Tariki ya 12 Werurwe 2014, mu Murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana habereye inama y’umutekano ikaba yari iyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge Mutabazi Jean Baptiste afatanyije n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana Superintendent (SP) Richard Rubagumya.
Iyo nama yabaye nyuma y’indi yari yarayibanjirije yo ku itariki ya 4 uku kwezi, nayo yigaga ku mutekano uhungabanywa n’ibiyobyabwenge ndetse n’uko abaturage bakomeza kubana neza birinda amakimbirane atandukanye.
Izi mpamvu zihungabanya umutekano nizo zizweho. Ku birebana n’ibiyobyabwenge, muri uriya murenge wa Rubona hagiye hagaragara mu bihe bitandukanye, ibiyobyabwenge birimo kanyanga,urumogi ndetse n’inzoga z’inkorano, ibi bikaba byarateye abaturage gukora ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa rimwe na rimwe bivamo n’urupfu.
Ku ngingo ya kabiri, abaturage bakanguriwe kubana neza birinda amakimbirane kuko hari hashize igihe hari umwe mu baturage wagiriye nabi mugenzi we bikamuviramo kwitaba Imana.
Cyakora muri iyo nama,abaturage barahumurijwe babwirwa ko uwakoze icyaha yatawe muri yombi ku buryo ntacyo bakwishisha kuko arimo gukurikiranwa n’ubutabera. Bakanguriwe ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, bityo bakangurirwa kubana neza mu midugudu yabo, ndetse bakitabira ibikorwa byo kwiteza imbere.
Inama yarangiye abayobozi basaba abaturage gufatanya n’inzego zose kwibungabungira umutekano, hafashwe kandi ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa biwuhungabanya hatangwa amakuru ndetse hakazwa n’amarondo.
Kinyarwanda
English











