Ku itariki ya 8 Kanama, ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana n’ubwa Polisi bukorera muri ako karere, bwaganiriye n’abaturage bo mu murenge wa Muhazi, bubakangurira kwirinda ihohoterwa ryo mu ngo n’ibindi byaha bitandukanye.
Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rwadjab, yatangiye ashimira abaturage ba Muhazi uko bitwaye mu gihe cy’amatora, abasaba gukomeza kwicungira umutekano birinda ihohoterwa n’amakimbirane byo mu ngo, bakanakomeza gukora amarondo.
Mbonyumuvunyi yabwiye aba baturage ko ihohoterwa rifitanye isano n’ubusinzi aho yavuze ati:”Ubusinzi bwa bamwe mu bagize umuryango, usanga ahanini aribwo ntandaro y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irikorerwa mu ngo n’ibindi byaha. Ni ngombwa rero ko tubwirinda kugirango twirinde ibyo byaha.”
Yakomeje asaba abaturage ba Muhazi kwitabira gahunda za Leta zirimo gutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kugira isuku, kohereza abana mu ishuri, kwirinda kubaka mu manegeka no kubaka udafite ibyangombwa.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana Superintendent of Police (SP) E F Kizza, yavuze ko kugirango ihohoterwa ricike, ari uko abaturage batangira amakuru ku gihe y’aho ribonetse, buri wese agaharanira ko umudugudu atuye urangwamo umutekano, kuko ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu kandi ko uwo mutekano ushingiye ku mudugudu.
Yababwiye ati:”Buri wese nabona ahagiye kubera icyaha akabigeza ku nzego za Community Policing (CPCs) zikorana n'abaturage umunsi ku munsi ku bijyanye no gukumira ibyaha, azaba agize uruhare mu gukumira ubugizi bwa nabi, kandi imidugudu yacu izarangwamo umutekano, kandi buri wese naba ijisho rya mugenzi we, bizaba ari inzira nziza yo kwibumbatirira umutekano no kwiteza imbere.”
Yakomeje avuga ati:”Twese tuzi ko ibyaha bikorerwa mu bantu, bigakorwa n'abantu ndetse bigakorerwa abantu; hari ubwo rero ibyo byaha bikorwa abantu bamwe babireba bakabyirengagiza, aribyo bivamo kumenyera kugira nabi no kugirirwa nabi, ukagirango ni ikintu kidashobora guhinduka.Twese tugire uruhare mu kurwanya uyu muco.”
SP Kizza yasoje avuga ko abagizi ba nabi iyo babonye ko abaturage bahagurukiye kubarwanya banatangira amakuru ku gihe, nabo bacika intege, asaba ko bakwiye kwima abanyabyaha icyuho cyo gukora nabi.
Kinyarwanda
English











