Abapolisi 30, barimo 15 bo mu Rwanda n’abandi baturutse mu gihugu cya Uganda, kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gicurasi, bahuriye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari, mu karere ka Rwamagana, aho bateraniye mu mwitozo w’iminsi ine ugamije gusuzuma no kongerera ubumenyi aba bapolisi mu bijyanye no guhangana n’ibibazo by’ibiza.
Atangiza iki gikorwa ku mugaragaro, Minisitiri w’Ibiza no gucyura Impunzi, Mukantabana Seraphine, yashimiye ubufatanye bw’umwihariko buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda. Yagize ati, “Ubufatanye bwa za Polisi z’ibihugu byombi ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko abaturage b’ibihugu byombi bafite umutekano n’umudendezo, bitewe n’uko Polisi z’ibi bihugu zifatanya mu bikorwa bitandukanye by’umutekano”.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana, yashimiye abapolisi bo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda kuba bitabiriye uyu mwitozo. Yakomeje asobanura ko Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda zisanzwe zifatanya mu bikorwa bitandukanye birebana n’umutekano.
By’umwihariko, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda akaba yashimiye mugenzi we uyobora Polisi ya Uganda, General Kale Kayihura, ubwitange adahwema kugaragaza mu gushyira mu bikorwa ibyo Polisi zombi ziba zemeranyijweho.
Yakomeje agira ati, “Iki gikorwa twari twaracyemeranyijweho mu nama y’ubufatanye twahuriyemo mu mwaka ushize. Ibi birerekana mu by’ukuri agaciro gakomeye k’imikoranire ya za Polisi z’ibihugu byombi”.
IGP Gasana yakomeje avuga ko, kurwanya ibiza birimo; imyuzure, umutingito, icyanda, urujya n’uruza rw’impunzi n’ibindi, bisaba ko inzego bireba zihurira hamwe zigashyiraho ingamba zirimo no kwiyongera ubumenyi.
Yakomeje asobanura kandi ko, akarere kugarijwe n’ibibazo by’ingutu birimo, impunzi, ibikorwa by’iterabwoba, cyane nk’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Al Shabaab.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko amasomo azatangirwa muri uyu mwitozo, azafasha bikomeye abayateraniyemo kunguka ubumenyi buzafasha mu gukomeza kubungabunga umutekano w’ibihugu byombi.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero yashimiye Leta y’u Rwanda na Polisi by’umwihariko kuba barateguye iki gikorwa. Yashimye kandi Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda kubera umurava n’ubwitange agira
mu guharanira ko abapolisi b’u Rwanda ndetse n’abo muri aka karere biyongera ubumenyi butandukanye bwo kubafasha gukora akazi kabo neza kinyamwuga.
Uyu mwitozo uje mu gihe bigaragara ko ikibazo cy’ibiza kibangamiye umutekano n’umudendezo w’abaturage bacu. Ibikorwa by’iterabwoba byabaye mu mugi wa Kampala, Gallisa n’ i Nairobi muri Kenya, icyorezo cya Ebora mu bihugu by’Iburengerazuba bw’Afurika. Akare kacu kamaze guhura n’ibiza bitandukanye birimo imyuzure, iruka ry’ibirunga n’ibindi”.
Ambasaderi Richard Kabonero yakomeje agira ati, “Mwebwe abagize inzego zishinzwe umutekano w’abaturage n’ibyabo, nimwe mugomba gufata iyambere mu kurwanya ibiza, turashima umurava n’ubwitange mugaragaza umunsi ku wundi mushakira umutekano ibihugu byacu byombi’’
Uyu mwitozo uje nyuma y’aho abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda batanze umurongo wo gufatanya nka bumwe mu buryo ibihugu byombi bishobora kugera ku iterambere rirambye, ndetse iri terambere rikaba ryanafasha n’ibindi bihugu by’aka karere, Afurika n’isi yose muri rusange.
Kinyarwanda
English











