Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana : Abapolisi basuwe banashishikarizwa gukomeza gukora akazi kabo neza

Abapolisi barasabwa kurangwa n’ubunyamwuga , imyitwarire myiza mu kazi kabo ka buri munsi, ibyo bikagaragarira mu kwakira neza ababagana bakabakemurira ibibazo, ariko cyane cyane bagaca ukubiri n’ingeso mbi  nka ruswa, ubusinzi, kwiyandarika n’ibindi nkabyo  kuko imyitwarire nk’iyo idahesha isura nziza Polisi ndetse n’umunyarwanda w’inyangamugayo muri rusange.

Ibyo ni bimwe mu byasabwe abayobora Polisi mu turere dutandukanye  tugize intara y’iburasirazuba,  mu nama y’umunsi umwe yabahuje n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ,IGP Emmanuel K Gasana,  ku cyicaro cya Polisi mu ntara y’iburasirazuba ,giherereye i Rwamagana,  kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Nzeli 2013.

abapolisi bashishikariye inama bahabwa n'abayobozi babo (Foto:RNP Media Center)

Iyo nama yari igamije gusuzuma no kurebera hamwe ibikorwa  bya  Polisi mu ntara y’iburasirazuba, kugira ngo hanozwe kurushaho serivisi zitangwa  bityo Polisi ikomeze kuzuza inshingano zayo.

IGP Gasana wayoboye iyi nama  yasabye abayitabiriye  gushishikariza abapolisi bayobora gukunda akazi kabo, ariko cyane cyane bakarangwa n’indangagaciro nyarwanda zituma Polisi y’u Rwanda ikomeza kuzuza neza inshingano zayo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana  akaba yanasabye abayitabiriye inama  kurebera hamwe by’umwihariko icyakorwa kugira ngo impanuka zo mu muhanda zigenda zibera hirya no hino muri iyo ntara  zigabanuke tutibagiwe no gukumira n’ibindi byaha muri rusange kugirango umutekano w’abantu n’ibyabo ushobore kugerwaho.

Muri iyo nama, umuyobozi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Chief Superintendent Eric Mutsinzi mu ijambo rye,  yagiye agaragaza ibyo bakora n’ibyo bamaze kugeraho haba mu bijyanye n’ umutekano wo mu muhanda, imyitwarire myiza ikwiye kuranga umupolisi no kwakira neza abaturage, kurwanya ruswa, gucunga neza ibikoresho bya Polisi y’u Rwanda n’ibindi.

Intara y’iburasirazuba ibimburiye izindi mu gusurwa muri gahunda umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yatangiye yo gusura intara zose mu rwego rwo kurushaho guteza imbere no kunoza serivisi Polisi y’u Rwanda  itanga mu gihugu hose.