Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abapolisi bashya 1148 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda

Kuri uyu wa mbere tariki ya 1 Kamena 2015, Polisi y’ u Rwanda yungutse amaraso mashya, aho abasore n’inkumi 1148 barahiriye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda no kuzashyira mu bikorwa inshingano bahawe. Minisitiri w’Umutekano mu gihugu niwe wari umushyitsi mukuru, akaba ari nawe wasoje amahugurwa y’abo bapolisi bashya. Gusoza amahugurwa y’abo bapolisi bashya byabereye mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda riri i Gishari mu karere ka Rwamagana.

Abo bapolisi bakaba bambitswe ipeti rya Police Constable, abinjira muri Polisi y’u Rwanda ku rwego ruto bakaba ariryo peti bahabwa nyuma yo kurangiza amahugurwa.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari Assistant Commissioner of Police (ACP) Denis Basabose yavuze ko mu gihe cy’amezi arindwi, abo bapolisi bahawe amasomo atandukanye yerekeranye n’inshingano za Polisi y’u Rwanda,gukoresha intwaro mu kubungabunga umutekano, kubungabunga amahoro ku isi, ikoranabuhanga n’itumanaho, amategeko, imikoranire ya Polisi n’abaturage mu gukumira ibyaha ndetse n’ubutabazi bw’ibanze. ACP Basabose akaba yasabye abo bapolisi bashya kuzashyira mu bikorwa ubumenyi bahawe mu gihe bazaba batangiye imirimo mishya hirya no hino mu kazi.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheikh Musa Fazil Harerimana mu ijambo rye, yavuze ko akazi ka gipolisi gasaba mbere na mbere gukunda igihugu no kugikorera ndetse no kwitangira abandi.

Yakomeje abwira abo bapolisi bashya kuzarangwa n’ubunyamwuga mu kazi bazashingwa, kuba inyangamugayo, gukora vuba kandi neza akazi,kubahiriza amategeko y’akazi n’ay’igihugu ndetse bakagira n’uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abanyarwanda.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu akaba yavuze ko kugira ngo bazabigereho bibasaba kuzahabwa andi mahugurwa mu gihe bazaba bari mu kazi. Yasoje asaba abo bapolisi kubaha amahame ya Polisi y’u Rwanda aho yagize ati”Ntimuzatume Polisi y’u Rwanda itakaza isura nziza ifite, ntimuzayanduze”.