Abanyeshuri 523 n’abarezi babo 150 Agahozo Shalom riherereye mu murenge wa Rubona , akarere ka Rwamagana, bigishijwe uko ubucuruzi bw’abantu bukorwa kandi bagirwa inama yo kwima amatwi uwashaka kubagira igicuruzwa ahubwo bagahita babimenyesha Polisi n’izindi nzego zibishinzwe, aho basabwe by’umwihariko kuba abafatanyabikorwa ba Polisi by’umwihariko.
Babyigishijwe ku italiki ya 6 Ukwakira na Senior Superintendent of Police(SSP) Felix Bizimana ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba ari kumwe n’umuyobozi w’iri shuri Kalimba Vincent n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rwamagana, SP Edwards Kizza.
Wari n’umwanya wo gusoza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge , igikorwa cyabanjirijwe n’umukino w’umupira w’amaguru wahuje ikipe igizwe n’abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburasirazuba n’igizwe n’abanyeshuri ba Agahozo Shalom, ukaba wararangiye ku nsinzi y’ibitego 3 by’Agahozo Shalom kuri kimwe cya Polisi.
Nyuma y’uyu mukino , SSP Bizimana ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yatangiye abwira abo banyeshuri n’abarezi babo ko n’ubwo bitarafata intera ndende mu Rwanda, hari abantu batangiye kujya mu bikorwa byo gucuruza abantu cyane cyane abana b’abakobwa.
Yabibabwiye agira ati:"Bene abo bantu bigaragaza nk’abanyampuhwe bagamije gufasha abo bajyana, ariko ibigaragara nko kugira neza biba bihishe inyuma imigambi mibisha ariyo yo kujya kubacuruza.”
SSP Bizimana yagize ati:"Babizeza kubaha cyangwa kubashakira imirimo n’amashuri byiza mu mahanga. Iyo babagejejeyo, babambura ibibaranga byose, bakabafata bugwate, maze bakabakoresha imirimo y’agahato kandi ivunanye, byongeye nta gihembo, ubundi bakabacuruza mu busambanyi."
Aha yongeyeho ati:"Ni gute umuntu mutaziranye, mutanafitanye isano, aza akakwizeza biriya bitangaza nawe ukemera ! Ukwiye guhita ubona ko izo mpuhwe ari iza bihehe, ko zihatse ikintu kitari cyiza, bityo ukamwamaganira kure kandi ugahita ubimenyesha Polisi y’u Rwanda cyangwa izindi nzego zibishinzwe zirimo iz’ibanze kugira ngo ahite afatwa."
Mu kiganiro cye kandi yakomoje ku bubi bw’ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko muri iki gihe maze abasaba kubireka, yavuze ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gufasha imiryango babamo kurikumira no kurirwanya kandi agira inama abana b’abakobwa bahiga cyane cyane kwirinda gutwara inda kubera ingaruka bibagiraho.
Mu gusoza, SSP Bizimana yasabye gukomeza ubufatanye haba mu banyeshuri ndetse n’ubuyobozi bwabo aho yagize ati:” Turabasaba gukomeza kuba abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha, nibwo tuzubaka amahoro n’iterambere birambye.”
Umuyobozi w’iri shuri we yagize ati:" Icuruzwa ry’abantu abenshi baryumva gutyo nta makuru ahagije baba barifiteho. Nyo mpamvu bamwe mu rubyiruko rwacu ndetse n’abakuru bagwa mu mutego w’ababashuka, ariko nizeyeko nyuma y’iki kiganiro ntawe ukwiye kugira icyo abeshywa.”
Mu gusoza nawe, yasabye abitabiriye ikiganiro ko bajyana ubutumwa bahawe mu bandi batabonye ayo mahirwe maze agira ati:” Mureke tube intumwa kandi dufashe abandi kumenya no kwirinda ibyaha twasobanuriwe haho kandi kandi babe umusemburo wo kubirwanya muri bagenzi bacu ,ababyeyi n’abaturanyi bacu.”
Ngabo Aimable, umwe mu banyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu mu Ishami ry’imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi yagize ati:" Nasobanukiwe amayeri abo bagizi ba nabi bakoresha kugira ngo bashuke umuntu bajye kumucuruza. Nindamuka menye amakuru aberekeye nzahita nyamenyesha Polisi cyangwa inzego z’ubuyobozi zindi hafi."
Yasabye bagenzi be gukurikiza inama bagiriwe no gusangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko kugira ngo rwirinde kugwa mu mutego w’abakora kiriya cyaha ndetse n’ibindi byose bagiriweho inama yo kwirinda.
Kinyarwanda
English











