Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abanyeshuri bo mu ishuri rya GS Nyinawajambo bakanguriwe kurwanya ibyaha

Abanyeshuri nabo kimwe nk’abandi banyarwanda barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bitandukanye birimo kurwanya ihohoterwa, icuruzwa ry’abantu, ndetse bakangurirwa no kubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda ikorere mu karere ka Rwamagana ubwo yahuraga n’abanyeshuri 400 bo muri iryo shuri riherereye mu murenge wa Musha  kuri uyu mbere tariki ya 9 Werurwe.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri ako karere (DCLO) AIP Goret Uwimana  yasabye abo banyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.

Yabaganirije kandi ku ihohoterwa abasobanurira ko  rigira ingaruka mbi kandi nyinshi zirimo, nko kwandura indwara zidakira nka Sida, gutwara inda zidateganyijwe, kuva mu ishuri n’izindi nyinshi.” Yakomeje abasaba kwirinda ikintu icyo aricyo cyose cyabarangaza ntibakurikire amasomo yabo neza.

Yaboneyeho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kubungabunga umutekano, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira bitaraba.

Umuyobozi Ushinzwe amasomo muri iryo shuri Claude Uwizeye, yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganiriza  abanyeshuri ku ihohoterwa, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu  kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bituma abanyeshuri bamenya ububi bw’ibiyobyabwenge bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Nyiranzabonimpa yavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.

Olivier Twagirimana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye yavuzeko yishimiye kuba Polisi yabasuye ikabaganiriza ku byaha bitandukanye ndetse n’uburyo bagomba gukoresha neza umuhanda bubahiriza amategeko.

Yavuze kandi ko kuri we abona ko izo nyigisho zigamije kubaha icyerekezo cyiza ndetse no kubafasha kuzavamo abaturarwanda beza.

Uyu munyeshuri yasabye bagenzi be gufatanya bakarwanya ihohoterwa ndetse bagaharanira buri gihe kuba intangarugero bakora ibyo ababyeyi ndetse n’igihugu kibategerejeho kandi bagatangira amakuru ku gihe.