Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abanyeshuri basabwe gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Mu mpera z’icyumweru dusoje mu ishuri ry’isumbuye rya G.S St Aloys Rwamagana, habereye ubukangurambaga bwo gukangurira abanyeshuri bo mu bigo bitandukanye bibarizwa muri ako karere gukumira no kurwanya  ihohoterwa ndetse n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Ubu bukangurambaga bwateguwe n'ubuyobozi bw'ishuri rikuru ry’ imyuga n’ubumenyi ngiro (IPRC Gishari) Polisi ndetse n'ubuyobozi bw'akarere ka Rwamagana.

Ubu bukangurambaga  bwitabiriwe n’umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Superintendant of Police (CSP) Francis Muheto, umuyobozi ushinzwe iterambere ry'umuryango mu karere ka Rwamagana Kangabe Albertine, umuyobozi wungjirije wa IPRC Gishari Ingabire Dominique. 

Byitabiriwe kandi n'abayobozi, abarimu, n'abanyeshuri ba IPRC Gishari, abanyeshuri ba UR-Rwamagana Campus, UNLK Rwamagana, G.S Saint Aloys Rwamagana G.S Saint Vincent de Paul, Lycee Islamic Rwamagana na College Saint Marie Hélène  bose hamwe bagera kuri 540.

CSP Muheto yatangiye abwira abanyeshuri ko bakwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko nta kiza bigeza k’ubikoresha usibye kumwangiriza ubuzima no kumugusha mu bihano.

Yagize ati:”Birakwiye ko nk’urubyiruko mugira uruhare rwo gukumira ibiyobyabwenge kuko ubikoresha uretse kumuviramo kwishora mu ngeso mbi aribyo bituma akora ibyaha bitandukanye byamuviramo kubura ubuzima, gutakarizwa ikizere no gufungwa bigatuma ibyo yari arimo bihagarara.”

CSP Muheto yabwiye uru rubyiruko rw’abanyeshuri ko gukoresha ibiyobyabwenge ariyo  ntandaro  yo gukora ibindi byaha birimo gufata  abana b’abakobwa kungufu, inda zitateguwe ziterwa abangavu bikabaviramo gucikiriza  amashuri ,ubujura, amakimbirane mu miryango n’ibindi.

Kangabe Albertine ushinzwe iterambere ry’umuryango mu karere ka Rwamagana yabwiye aba banyeshuri ko bakwiye kwita ku masomo yabo kuruta ibindi byose kuko nta kindi ababyeyi cyangwa leta iba yaboherereje ku ishuri kitari ukwiga. 

Yababwiye ko bagomba kwirinda umuntu uwo ariwe wese ubabwira ko agiye kubashakira amashuri meza cyangwa akazi hanze y’igihugu kuko baba bababeshya iyo babagejejeyo babakoresha ubucakara, bakabashora mu busambanyi abandi bagatozwa kuba intagondwa bityo bikabicira ubuzima bakiri bato.

Yagize ati ” Mugerageze kunyurwa n’ibyo muhabwa n’ababyeyi banyu ndetse n’ibyo leta ibagenera kugira ngo muzabashe kugera ku iterambere mwifuza”.

Aba banyeshuri bashimiye impanuro nziza bahawe nabo bayobozi, babizeza ko bagiye kuzishyira mu bikorwa bakaba abafatanyabikorwa batangira  amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.