Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Rwamagana, Inspector of Police (IP), Marie Goreth Uwimana, ku itariki 31 z’uku kwezi yaganirije abanyeshuri bagera ku 2000 biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gahengeri ku bubi bw’ibiyobyabwenge n’ingaruka zo kubyishoramo.
Yababwiye ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire bikagira ingaruka ku buzima bw’umuntu, cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo.
Yongeyeho ko gifatwa kandi nk’ikiyobyabwenge ikinyobwa cyose kirengeje igipimo cya mirongo ine na gatanu ku ijana (45%) bya alukoro ndetse n’ikindi cyose kitujuje ibyangombwa byo kuba cyanyobwa, nk’uko biteganywa n’Itegeko N°03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda.
IP Uwimana yabwiye abo banyeshuri ko urumogi, Kanyanga, Mayirungi, Muriture, Chief Waragi, Suzie n’ikindi kinyobwa cyose gifite methanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana (0.5%) mu bikigize, Kole (Kuyihumeka), Lisansi (Kuyihumeka) ari byo kugeza ubu biri ku rutonde rw’ibiyobyabwenge mu Rwanda.
Yababwiye ati,"Muri kwiga kugira ngo ahazaza hanyu hazabe heza. Ibyo ntimwabigeraho muramutse mwishoye mu biyobyabwenge. Ubwo mumenye ububi bwabyo mubyirinde, kandi mugire uruhare mu kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo mutanga amakuru yerekeye ababikora."
Yongeyeho ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no gusambanya abana kuko nta bwenge n’umutimanama baba bafite.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere yabwiye abo banyeshuri ati,"Hari bamwe mu rubyiruko batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge; ku buryo bibaviramo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuza bitsina n’izindi ngaruka zitandukanye.Mubyirinde."
Umuyobozi w’iri shuri, Nikuze Bernadette yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku kiganiro yagiranye n’abo banyeshuri agira ati," Kumenya ububi bw’ibiyobyabwenge bizatuma batabyishoramo."
Yasabye abo banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge, ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza habo.
Kinyarwanda
English











