Kimwe n’abandi banyarwanda, abanyeshuri barakangurirwa kugira uruhare mu kurwanya ibyaha byaba ibikorerwa cyangwa ibikorwa na bagenzi babo mu midugudu iwabo aho batuye ndetse no ku ishuri aho biga
Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana, ubwo yahuraga n’abanyeshuri bagera kuri 600 bo mu ishuri ryisumbuye APAGI Musha riherereye mu mudugudu wa Nyakiriba, akagari ka Musha, umurenge wa Musha mu karere ka Rwamagana kuwa gatanu tariki ya 30 Werurwe 2017.
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Musha, Inspector of Police (IP) David Tanaziraba yasabye urwo rubyiruko rw’abanyeshuri kwitandukanya n’icyitwa ikiyobyabwenge aho kiva kikagera, icuruzwa ry’abantu n’ibindi byose byaba intandaro yo kudakurikirana neza amasomo yabo.
Yababwiye ko ibitekerezo byabo bigomba kuganishwa ku kwiga kuko aribyo bibafitiye akamaro n’imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.
Yababwiye ko ibiyobyabwenge ari ikibazo kibangamira umutekano ndetse gishobora no kubangamira imitsindire y’umunyeshuri bityo bikaba byanamuviramo kutagera ku ntumbero yihaye.
IP Tanaziraba yasabye abanyeshuri cyane ab’igitsina gore kwirinda umuntu uwo ariwe wese wabashukisha impano cyangwa ababwira ko agiye kubashakira amashuri meza n’akazi hanze y’igihugu kuko baba bagamije kubashora mu busambanyi no kubakoresha imirimo y’ingufu iyo babagejeje mu mahanga.
Yakomeje abasaba kumva ko aribo mizero y’u Rwanda rw’ejo kandi ko aribo mbaraga z’igihugu bityo ko bagomba guhaguruka bakarwanya ikibi icyo aricyo cyose gishobora kuba cyabahungabanyiriza umutekano kikabavutsa iterambere.
IP Tanaziraba yashoje abwira abo banyeshuri ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, aboneraho gusaba abo banyeshuri nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho gukumira.
Umuyobozi ushinzwe amasomo muri iryo shuri Rugaragara Joseph , yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko rw’abanyeshuri. Kuri we, arasanga ibiganiro nk’ibyo ari ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bibi birutegereje hanze aha, bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.
Rugaragara yavuze kandi ko ibiganiro nk’ibi hagati y’abanyeshuri na Polisi bituma abanyeshuri bunguka ubumenyi butandukanye bityo bakamenya ibyaha bitandukanye. Uyu muyobozi yabivugiye ko hari ubwo abanyeshuri bakora bimwe mu byaha batazi ko aribyo.
Nyuma y’ibiganiro, abanyeshuri bijeje abayobozi babo n’aba Polisi ko bazatanga amakuru kuwo bazumva aganisha ku icuruzwa ry’abantu cyangwa ku bishora mu biyobyabwenge. Bashimiye ubuyobozi bwabateguriye iki kiganiro kandi bizeza Polisi ko ibyo babasabye bagiye kubushyira mu bikorwa.
Kinyarwanda
English











