Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abamotari basabwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda

Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 83 bakorera mu karere ka Rwamagana bibumbiye muri Koperative yabo yitwa TAXI MOTO KIGABIRO bakanguriwe kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda; birinda icyatuma bakora impanuka.

Ibi babisabwe mu mpera z’icyumweru gishize mu nama bagiranye n’ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Marie  Gorette Uwimana.

Mu butumwa yabagejejeho, IP Uwimana yababwiye ko uburyo bwonyine bwo gukumira impanuka zo mu muhanda ari ukubahiriza amategeko yo gutwara ibinyabiziga no kuwugendamo.

Yagize ati,"Yego impanuka ntiteguza; ariko na none hari izo abantu bitera ubwabo. Urugero: Umuntu utwaye ikinyabiziga yasinze aba afite ibyago byo gukora impanuka. Abakoresha inzira nyabagendwa bubahirije amategeko y’umuhanda, haba impanuka nke."

Yababwiye ko abakora n’abateza impanuka babiterwa ahanini no  gutwara moto ku muvuduko urenze uwemewe n’amategeko, uburangare, n’ibindi binyuranije n’amategeko y’umuhanda; bityo abasaba kubyirinda.

IP Uwimana yabwiye abo bakora iyi mirimo yo gutwara abagenzi kuri moto ati,"Nimwubahiriza amategeko y’umuhanda muzaba mubaye abafatanyabikorwa mu kurengera ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange."

Yabibukije kandi kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda, guhagarara igihe cyose bahagaritswe n’umupolisi  cyangwa undi muntu ubifitiye ububasha, kwambara umwambaro ubaranga igihe cyose bari muri iyo mirimo, no kwambara ingofero yabugenewe (Kasike); kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.

Yabasabye kutishora mu biyobyabwenge by’amoko yose no kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo agira ati," Hari bamwe mu bamotari  bafatwa  babihetse kuri moto; abandi bakaba bafatwa  batwaye ababifite. Mubyirinde, kandi mutungire agatoki inzego zibishinzwe ababikora."

Ikiganiro IP Uwimana yagiranye n’abo batwara abagenzi kuri moto cyasojwe biyemeje kubahiriza amategeko abagenga no gutanga amakuru atuma hakumirwa ibyaha muri rusange.