Tariki ya 13 Ugushyingo, mu cyumba k’inama cy’akarere ka Rwamagana giherereye mu murenge wa Kigabiro, habereye inama yahuje abakuru b’amadini n’amatorero akorera muri ako karere hamwe n’abagize inzego z’umutekano, basabwa kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Ni ibiganiro by’itabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero bagera kuri 120.
Atangiza iyi nama umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rwamagana, Mudaheranwa Regis yatangiye asaba abakuru b’amatorero gukangurira abakirisito bayobora kubahiriza gahunda za Leta.
Yagize ati:” Musabwe kujya mukangurira abakirisitu kwitabira gahunda za Leta zirimo, ubwisungane mu kwivuza( Mituelle de sante), gukorera mu makoperative kuko ari imwe mu nzira izabafasha kugera ku mibereho myiza n’iterambere rirambye.”
Mudaheranwa yakomoje kandi ku nsengero zitujuje ibyangombwa asaba abayobozi b’amadini n’amatorero kubahiriza amategeko mu rwego rwo kwirinda ibiza bishobora gukururwa n’insengero zubatse mu buryo bw’akajagari butubahirije amategeko.
Inspector of Police (IP) M.Gorette Uwimana ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage(DCLO) mu karere ka Rwamagana yibukije aba banyamadini n’amatorero ko bafite uruhare rwo kubungabunga umutekano bakumira ibyaha.
Yagize at:”Muzi ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo gusambanya abana b’abakobwa bagaterwa inda, ikibazo k’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.Turabasaba kwigisha abakirisitu mubereye abayobozi kujya babyirinda ndetse bakabirwanya aho babibonye hose.”
IP Uwimana yasoje asaba abayobozi b’amadini n’amatorero kurushaho gukumira ibyaha binyuze mu nyigisho ndetse banatanga amakuru kugishobora guhungabanya umutekano.
Abayobozi b’amatorero banyuzwe n’ibiganiro bahawe basezeranya ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha bikunze kugaragara mu muryango nyarwanda.
Biyemeje ko mu nyigisho batanga mu materaniro y’abakirisitu bazajya banyuzamo ikigisho kibakangurira kwirinda no kurwanya ibyaha.Nk’uko basanzwe bababwira ko roho nziza ikwiye gutura mu mubiri muzima.
English









