Trending Now

Rwamagana: Abagore basabwe kugira uruhare mugukumira ihohoterwa rikorerwa mu muryango

Abagore bahagarariye abandi mu makoperative atandukanye kurwego rw’Intara y’iburasirazuba barasabwa gufata iyambere bakarwanya ihohoterwarikorerwa mu muryango kuko ingaruka aribo zigeraho cyane.

Mucyumba cy’inama cya Kaminuza y’igenga y’Abarayiki b’AbadivantisIte (INLAK) ishami rya Rwamagana habereye amahugurwa y’umunsi umwe yaragamije kwigirahamwe uko amakoperative bahagarariye yarushaho gutanga umusaruro, gucunga neza umutungo w’abanyamuryango ndetse n’uruhare rw’umugore mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Uburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka  yabwiye abagore bahagarariye abandi ko bo ubwabo aribo bafite uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu muryango.

Yagize ati:’’ Byakunze kugaragara ko akenshi abana n’abagore aribo bahura n’ihohoterwa rikorerwa mu muryango , mukwiye gusobanurira  abo muhagarariye ko guhohoterwa ugaceceka arugutiza umurindi abagifite umuco wo guhohotera abo bashakanye.’’

ACP Kayijuka akomeza avuga ko gutanga amakuru ku miryango igaragaramo ihohoterwa ari imwe munzira yo kurirwanya.

Yagize ati:’’ Mugihe hamenyekanye amakuru kw’ ihohoterwa , uwahohotewe arafashwa kandi agakira ibikomere yatewe, naho uwamuhohoteye agakurikiranwa n’amategeko uruhare rwa buri wese rukaba rukenewe mutungira agatoki Polisi n’izindi nzego dukumire ihohoterwa ritaramunga umuryango ndetse n’igihugu muri rusange.’’

ACP Kayijuka asoza asaba abaturage kujya baganira ku ngaruka z’ihohoterwa haba kumuryango ndetse no kgihugu.

Yagize ati:’’ Umugoroba w’ababyeyi nihamwe muhantu hahurira abagize umuryango mukwiye kujya mufata umwanya mukereka abaturage ko umuryango ubanye nabi udashobora kugira umutekano, mukanagira uruhare mu kunga imwe mu miryango muzi ibaye nabi.’’

Dr Semana Javan uyobora kaminuza ya INLAK ishami rya Rwamagana  yabwiye abagore bahagarariye abandi mu makoperative atandukanye kurwego rw’Intara y’Uburasirazuba ko  umuryango ubamo ihohoterwa udashobora gutera imbere.

Yagize ati:’’ Umuryango uterimbere kuko abawugize bashyize hamwe bagakora kandi bakumvikana mugihe umwe mu bawugize ahohoterwa, abawugize barangwa no guhora bafitanye imanza zidashira umwanya wo gukora ukaba muto bityo ubukungu bwabo bukadindira.’’

Ihohoterwa rikorerwa mu muryango ni kimwe mubyaha bikunze kugaragara hirya no hino mu gihugu bityo kurirwanya bikaba bikwiye kuba ibya buri wese kuko umuryango ufatwa nk’umusingi igihugu cy’ubakiraho inzego zose.