Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abagize Komite zo kubungabunga umutekano bahawe ubumenyi ku gukumira ibyaha

Ku wa kane tariki 5 Mata uyu mwaka, abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees) barenga 120 bo mu murenge wa Munyiginya, akarere ka Rwamagana bahuguwe na Polisi y’u Rwanda ku byerekeranye no gukumira ibyaha; cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amahugurwa yatanzwe na Inspector of Police (IP) M. Goreth Uwimana; akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munyiginya, Byaruhanga Jean Bosco.

Mu kiganiro IP Uwimana yagiranye  na bo yagize ati,"Muzi; kandi musobanukiwe ibihe turimo byo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ingengabitekerezo ya Jenoside iza ku isonga mu byaha bikunze kugaragara mu bihe nk’ibi. Murasabwa kubikumira mubwira abo muturanye, inshuti n’abavandimwe banyu kwirinda iki cyaha ndetse n’ibindi bifitanye isano na cyo nko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyangwa kubwira abayirokotse amagambo abakomeretsa cyangwa abasesereza."

Yabashimiye uruhare bagira mu gukumira ibyaha agira ati,"Uruhare rwanyu mu kubungabunga no gusigasira umutekano ruragaragara. Nk’abashinzwe gukangurira abandi kwirinda ibyaha mukwiriye kuba intangarugero (rwiza) n’inyangamugayo mwirinda ibinyuranyije n’amategeko byose aho biva bikagera."

Yagarutse ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe agira ati,"Iyo inzego z’umutekano zimenye ko hari ikintu gishobora kuwuhungabanya kirimo gutegurwa, zifatanya kugikumira. Mu bukangurambaga bwanyu mujye mwibutsa abantu ko gukumira no kurwanya ibyaha bisaba ubufatanye bwa buri wese mubabwira ko iyo umutekano uhungabanye bigira ingaruka ku gihugu n’abagituye."

IP Uwimana yabibukije ko inzego zose zibereyeho kuzuzanya hagamijwe ineza y’Igihugu n’abagituye; bityo abasaba gukomeza gufatanya n’izindi nzego muri gahunda z’iterambere n’umutekano birambye bibanda ku gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ibinyuranyije n’amategeko byose.

Byaruhanga yasabye abagize uru rwego kujya bagenzura ko amarondo akorwa neza, gusesengura amakuru bahabwa; hanyuma bakayasangiza izindi nzego kugira ngo zifatanye gukumira icyahungabanya umutekano.

Yashimye Polisi ku nama yagiriye abagize Komite zo kubungabunga umutekano bo mu murenge abereye Umunyamabanga; abasaba gushyira mu bikorwa ibyo babwiwe.