Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: Abagize CPCs bibukijwe uruhare bafite mugukumira no kurwanya ibyaha

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Komite z’abaturage zo kwicungira umutekano (CPCs) basabwa guhora batekereza ku nshingano zabo ndetse no gukorana nizindi nzego hagamijwe gusigasira umutekano iwabo  mu midugudu itandukanye batuyemo.

Ibi biganiro byatanzwe mu ntangiriro z’iki cyumweru   mu kagari ka Kabatesi, mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana byatanzwe na  Chief Inspector of Police (CIP) T Mbaraga uyobora Sitatiyo ya Polisi ya Rubona ari kumwe na Bizumuremyi Piere Celestin, umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Rubona.

CIP Mbaraga yashimiye abagize komite zo kwicungira umutekano mu midugudu batuyemo kubera uruhare bakomeje kugira bafasha Polisi gukumira ibyaha bitandukanye.

Yagize ati : ’’ubukangurambaga bwanyu mu gukangurira abaturage kutijandika mu byaha byagabanyije umubare w’ibyaha birimo ihohoterwa, amakimbirane yo mu ngo. Gutangira amakuru ku gihe nabyo byafashije Polisi gutahura abanyabyaha batandukanye barimo abacuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi ndetse n’inzoga zinkorano.’’

CIP Mbaraga yakomeje avuga ko n’ubwo ibyaha bigenda bigabanyuka inzira ikiri ndende asaba ko buri wese akwiye guhora azirikana inshingano ze bagakomeza gukumira ibyaha bitandukanye.

akomejea agira ati:’’ Mugomba guhora mufite amakuru y’’uko umutekano uhagaze iwanyu mu midugudu, mu gihe mugize icyo mumenya gishobora guhungabanya umutekano mukihutira gutangira amakuru ku gihe, tukabasha gukumira ibyaha bitaraba, izo nizo nshingano z’ibanze buri wese akwiye guhora azirikana.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubona Bizumuremyi Pierre Celestin, yasabye abaturage guhora bazirikana inyigisho bahawe no gukomeza kubahiriza gahunda za Leta.

Yagize ati: “umutekano niryo shingiro rya byose, ntacyo igihugu cyageraho wahungabanye, mukwiye guhora muzirikana inyigisho mwahawe, mukanazishyira mu bikorwa. Mugomba gushishikariza abo muyobora kurushaho kwitabira gahunda za Leta zibateza imbere zirimo  kwibumbira mu makoperative n’ubwisungane mu kwivuza.’’

Abagera kuri 79 bagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) mut ugari twose  tugize umurenge wa Rubona nibo bahawe ibiganiro bikubiyemo uko batangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha.

Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) zashyizweho mu mwaka 2007 zikaba zigizwe n’abaturage b’inyangamugayo  batorwa na bagenzi babo, bakorera ku rwego rw’akagari n’umurenge;  aho bakusanya bakanatanga amakuru afasha mu gukumira no kurwanya ibyaha.