Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rwamagana: 9 bafashwe bakekwaho gucukura amabuye y’agaciro muburyo butemewe n’amategeko

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka  Rwamagana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 ,Ukuboza yafashe antu bacukura amabuye mu birombe mu buryo butemwe n’amategeko.

Umuvugizi wa Polisi muntara y’iburasira zuba Inspector of Police (IP), Emmanuel Kayigi yavuze ko abafashwe bafatanywe ibiro 2 by’amabuye y’agaciro mu masaha ya saa  tatu z’ijoro.

Abafashwe akaba ari Aloys Nzabonimana,Aminadab Nshimiyimana,Etienne Rwabutogo na Alex Nzeyimana.

Hafashwe kandi Damascene Ndayisenga,Jean Paul Niyibizi,Felicien Mpuyenabo,Kazehe Sibomana na  Elie Ngirabakunzi,
Abafashwe bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigabiro mu gihe iperereza rigikomeje.

IP Kayigi yavuze ko kuvumbura ahari amabuye y’agaciro bitavuga huta bayacukura batabifitiye uruhushya kuko ari umutungo w’igihugu bikaba bisabirwa uruhushya kuyacura.

Yongeye ho ko abaturage bagomba kumenya ko batagomba kwishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye batabifitiye uruhushya cyane ko baba bashyira ubuzima bwabo mukaga.

IP Kayigi arashimira abaturage uruhare bagira mu gutanga amakuru kugirango aba banyabyaha bafatwe bahanwe.

Yavuze ko gucukura amabuye y’agaciro muburyo butemewe n’amategeko bituma habaho kwangiza ibidukikije ,bigatera isuri ,ubutayu bityo bikaba bisaba ko habaho imbaraga za buri wese kugira ngo habeho gukumira ibikorwa nk’ibi.

Nibaramuka bahamwe n’icyaha bakaba bazahanishwa igifungo cy’umwaka 1 n’ihazabu y’amafaranga miliyoni 3 kugeza kuri miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda nku ko biteganywa mu ngingo  ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.