Muri gahunda Polisi y’u Rwanda yihaye yo kurwanya no guca ruswa burundu, Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana, mu minsi ishize yafashe abashoferi 3 bazira gushaka guha ruswa abapolisi bari mu kazi kabo.
Igihe abapolisi bari bari mu kazi kabo ka buri munsi mu muhanda Kigali- Rwamagana, Polisi yahagaritse imodoka zitandukanye izibaza ibyangombwa, abazitwaye basanga ntabyo bafite bagashaka guha ruswa abapolisi.
Mu bafashwe harimo Habyarimana Ernest w’imyaka 50 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa fuso RAA 263 Y, Majyambere Olivier w’imyaka 32 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna RAB 822 B na Ndikumana Jean Bosco w’imyaka 43 wari utwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna RAB 581 T, bose bakaba bahuriye ku cyaha cyo gutwara nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bagira, ndetse no gushaka guha ruswa abapolisi.
Majyambere we akaba aniyongeraho ikosa ry’uko imodoka ye nta cyemezo cy’ubuziranenge yari ifite.
Muri aba bafashwe, buri wese akaba yarashakaga guha abapolisi ruswa y’amafaranga 2000
Muri aka karere ka Rwamagana kandi, kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Gicurasi, Polisi yakoze umukwabu wo gufata imodoka na moto zitujuje ibyangombwa, ibi Bikaba byarabereye mu kagari ka Gishore umurenge wa Muyumbo, ihafatira imodoka 2 na moto 6 zitwawe n’abadafite impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Polisi y’u Rwanda ikorera muri ako karere, iratangaza ko yari ifite amakuru ko abamotari bakorera muri uyu muhanda, akenshi baba nta byangombwa baba bafite, cyane cyane abatwara mu gihe cy’umugoroba kuko ba nyirazo baba bazihaye abo bita “ Abarobyi”.
Kuri iki cyaha cya ruswa, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Rwamagana Superintendent of Police (Spt.) Richard Rubagumya, yashimiye aba bapolisi banze guhesha isura mbi Polisi y’igihugu no kwisuzuguza ubwabo bagafata aba banyacyaha, anagira inama abaturage ko batagomba guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya, kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko nabo bagomba kubimenya.
Spt.Rubagumya yakomeje avuga bafite gahunda yo kujya ahategerwa imodoka muri aka karere, bakabigisha ububi n’ingaruka za ruswa ndetse no kubakangurira gukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda.
Kinyarwanda
English











