Ubu butumwa bwahawe urubyiruko 130 rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha, bari bahagarariye abandi. Babuherewe mu nteko rusange yabo tariki ya 21 Ugushyingo ku cyicaro cy’akarere ka Rutsiro.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerance yashimye urwo rubyiruko ubufatanye rugira mu kubaka igihugu. Yakomeje abashishikariza gukurikiza impanuro nziza z’ubuyobozi bukuru bw’igihugu zijyanye no gutekereza buri gihe kandi bagaharanira icyateza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda, kandi bakajya basobanurira abaturage ndetse bakanabereka ibyo bakorerwa bijyanye no guteza imbere igihugu.
Uwari uhagarariye Polisi y’u Rwanda muri iyi nama, Superintendent of Police (SP) Rene Irere, we yasobanuye ku cyerekezo n’umurongo urubyiruko rukwiriye kugenderaho mu kubaka igihugu; cyane cyane baharanira ko kigira umutekano kuko ariwo nkingi ya byose. Yakomeje anabasaba kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere imibere myiza y’abaturage.
Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu Ihuriro ry’igihugu ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (YVCP) ushinzwe amahugurwa Mutangana Jean Bosco, yasabye bagenzi be b’urubyiruko kugira ubufatanye n’inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha hagamijwe gusigasira ibyagezweho.
Muri iyi nama hafatiwemo imyanzuro 15 yose irebana no guteza imbere igihugu n’abaturage mu bijyanye n’imiyoborere myiza, ubukungu, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’umutekano.
Kugira ngo ibyo biyemeje bigerweho, habayeho gusinyana imihigo hagati y’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha bo mu karere ka Rutsiro, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda muri aka karere ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro.
Kinyarwanda
English










