Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Urubyiruko rurenga igihumbi rwiyemeje kuba abakorerabushake mu gukumira ibyaha(RYVCP)

Urubyiruko igihumbi n’ijana rurangije amashuri yisumbuye rurimo gukorera ingando ku bigo by’amashuri bya College de la Paix, Urwunge rw’amashuri rwa Kivumu, ishuri ryisumbuye rya APAKAPE no ku rya Murunda rwabaye abanyamuryango b’Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha.

Aba banyamuryango bashya 1,100 biyongera ku bagera ku 6, 432. Iki cyemezo bagifashe ku itariki 10 Mutarama uyu mwaka, nyuma y’inyigisho bahawe na Polisi y’u Rwanda zerekeranye n’icuruzwa ry’abantu , ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibi byaha.

Aganira n’abarimo gutorezwa ku Rwunge rw’amashuri rwa Kivumu bagera kuri 385, Umuyobozi wa Polisi muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Steven Gaga yababwiye ko ikiyobyabwenge ari ikintu cyose gihindura imitekerereze n’imyitwarire ; cyaba kinyowe, gihumetswe cyangwa gitewe mu rushinge, n’ubundi buryo bwose cyafatwamo ku buryo bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umuntu.

Yababwiye ko Kanyanga, Mayirungi , Muriture, Chief Waragi, Suzie,  Kole (Kuyihumeka) na Lisansi (Kuyihumeka) bifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda nk’uko biteganywa mu mugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima Nº 20/35 ryo ku wa 09/6/2015 rigena ibinyobwa bitemewe n'ibindi bintu bicungwa kandi bifatwa nk’ibiyobyabwenge n'urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo.

Iri Teka rivuga kandi ko gifatwa nk’ikiyobyabwenge ikindi kinyobwa cyose gifite metanol irengeje igipimo cya zero n'ibice bitanu ku ijana, ndetse n’ikinyobwa cyose cyateganywa nk’ikitemewe n’amabwiriza ya Minisitiri ufite ubuzima mu nshingano ze.

SSP Gaga yasabye urwo rubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera agira ati,"Ntushobora kugira icyo wigezaho mu buzima unywa ibiyobyabwenge. Ubwo mumenye ingaruka zo kubyishoramo mube abafatanyabikorwa mu kurwanya itundwa, ikoreshwa, icuruzwa n’inyobwa ryabyo mutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’ababikora."

Yabwiye abo banyamuryango bashya ati,"Mwafashe umwanzuro mwiza wo gufatanya n’urubyiruko bagenzi banyu kurwanya no gukumira ibyaha. Murasabwa gutanga urugero rwiza mu byo mukora byose kugira ngo inama mutanga ku kwirinda ibyaha zikurikizwe ."

Ku byerekeranye n’icuruzwa ry’abantu, SSP Gaga yagiriye inama urwo rubyiruko yo kwima amatwi uwababwira ko ashaka kubajyana mu mahanga abizeza akazi n’ibindi ; ahubwo bakabimenyesha Polisi kugira ngo hasuzumwe niba atari abashaka abo bajya gucuruza.

Umuhuzabikorwa w’iri huriro ry’urubyiruko mu karere ka Rutsiro, Uwimana Joseph yashimye abo banyamuryango bashya agira ati," Izi ni imbaraga twungutse zizatuma tugera ku ntego twiyemeje yo kugira uruhare mu kurwanya no gukumira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano."

Uwimana yasabye abanyamuryango b’iri huriro muri aka karere gushyira imbaraga mu gukangurira Umuryango nyarwanda kwirinda ikibi n’igisa nacyo bababwira ko umutekano ari inkingi ya mwamba y’iterambere rirambye; bityo ko buri wese akwiriye kugira uruhare mu gukumira icyawuhungabanya.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari abanyamuryango b’iri Huriro bagera ku 223, 836 bakora ibikorwa by’ubukorerabushake bigamije iterambere n’umutekano birambye.