Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Urubyiruko mpuzamatorero 300 rwakanguriwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha

Abasore n’inkumi bagize ihuriro ry’urubyiruko mpuzamatorero na kiliziya gatolika bagera kuri 300 baturutse mu mirenge ya Mushubati na Gihango, yombi yo mu karere ka Rutsiro bakanguriwe  kugira uruhare rugaragara mu gukumira no kurwanya ibyaha mu duce batuyemo.

Rwabyiyemeje nyuma y’ikiganiro rwaherewe mu ihuriro ngarukamwaka riruhuza,  rukaba rwaragihawe na AIP J.Bosco Mugenzi, uhuza ibikorwa byo gukumira no kurwanya ibyaha hagati ya Polisi n’abaturage mu karere ka Rutsiro, ari kumwe na Pasiteri Hitimana Dominique, akaba n’umuyobozi w’iri huriro , kuri iyi nshuro ryari ryateraniye mu murenge wa Gihango.

Mu kiganiro yabagejejeho,AIP Mugenzi  yababwiye ko  ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomereye isi n’u Rwanda by’umwihariko, kandi bikaba byiganje cyane cyane mu rubyiruko, bikaba kandi bigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ku murimo cyangwa umwuga umuntu akora, ingaruka ku mibanire n’abandi ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko.

AIP Mugenzi  yavuze ko ibiyobyabwenge ari intandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa , gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, ubujura n’ibindi  kandi icuruzwa ryabyo rikajyana n’icuruzwa ry’abantu n’ibindi byaha byambukiranya imipaka.

Akaba ariyo mpamvu yasabye uru rubyiruko  ko bakwitandukanya na byo kandi bakagira umuco wo gufatanya na Polisi mu kubirwanya binyuze mu gutangira amakuru ku gihe y’umuntu wese bazi unywa cyangwa ubicuruza ndetse n’uwaba akora ikinyuranyije n’amategeko.  

Yakomeje agira ati”N’ubwo ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge bigenda bigabanuka kubera imyumvire ku bubi bwabyo ndetse n’ubufatanye bw’inzego, ,turacyabona  bamwe murubyiruko bakibyishoramo,usanga hari abacuruza  ndetse bakanywa urumogi n’ibindi binyobwa bitemewe.”

Agaruka ku ngaruka z’ibiyobyabwenge n’ibyaha bibishamikiyeho, yakomoje ku  myitwarire mibi  nko kuba batwara inda imburagihe ,ubujura,urugomo bikaba kandi byanatuma  bacikiriza amashuri, ababwira ko badakwiye kwangiza ejo hazaza heza habo n’ah’igihugu cyabo bitandukanya n’ibiyobyabwenge kuko abenshi mu rubyiruko babyishoramo usanga aribo  batagera cyangwa  se batanuzuza intego n’inshingano  zabo.

Mu gusoza ijambo rye, AIP Mugenzi yasabye uru rubyiruko mpuzamatorero  kuba umusemburo wo kwirinda ibyaha kandi bakaba ijisho rya bagenzi babo,batangira amakuru ku gihe ajyanye n’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano w’aho batuye

Umuyobozi w’iri huriro  mpuzamatorero , Hitimana yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yaratekereje kuganira n’urwo rubyiruko.

Kuri we, ngo  ibiganiro nk’ibi ni ingenzi kuko bituma urubyiruko rumenya ububi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha nk’icuruzwa ry’abantu n’ibindi bityo hagafatwa ingamba zo kutabyishoramo.

Uwo muyobozi kandi yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekabo gusa, akaba yaraboneyeho gusaba abo abari bitabiriye ihuriro  nabo kugira uruhare mu kuwubungabunga, ariko cyane cyane batanga amakuru y’ibyaha bishobora gukorerwa ku mashuri kugira ngo habeho kubikumira.

Yasoje avuga ko inyigisho bahawe zizabafasha kurwanya bivuye inyuma ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu rubyiruko bashinzwe kwigisha.