Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Rutsiro: Umuturage yafatanwe amaduzeni 400 y’amashashi

Nsekanabo Anastase w’imyaka 43, ni umucuruzi wo mu karere Rutsiro mu murenge wa Musasa mu kagari ka Gisiza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza yafashwe na Polisi y’u Rwanda acuruza akanapfunyikira abakiliya ibicuruzwa mu mashashi.

Ubwo yafatwaga, muri butike ye Polisi yasanzemo amaduzeni 400 y’amashashi ndetse n’udupfunyika 300 tw’isukari itemewe izwi ku izina  rya sukari guru.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko kugira ngo uriya mucuruzi  afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize “Bamwe mu bakiriya be nibo batubwiye ko acuruza amashashi ndetse ajya anayabapfunyikiramo ibicuruzwa. Banavuze ko anacuruza udusukari dutoya two mu bwoko bwa sukari guru.”

CIP Gasasira yaboneyeho gushimira abaturage kuba baratanze amakuru y’uko uriya mucuruzi acuruza amashashi. Yavuze ko bigaragaza ko bamaze gusobanukirwa ingaruka z’amashashi ku bidukikije.

Ati:”Biratugaragariza ko abaturage bamaze kumva neza ko amashashi agira ingaruka zitari nziza ku butaka, ubushakashatsi bwagaragaje  ko ariya mashashi atajya abora .Ibyo bikagira ingaruka zitari nziza ku butaka,atuma butera uko byakagombye.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba  yanavuze ko turiya dusukari tutemewe mu Rwanda ndetse ko abaducuruza baducuruza mu buryo bwa magendu.

Yagize ati:”Ubundi turiya dusukari ntitwemewe mu gihugu cyacu, twinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu, abatuzana baba bagiye kudukoresha muri za nzoga zitemewe.”

CIP Gasasira yakomeje akangurira abaturage kwirinda gukora ubucuruzi bwa magendu ubwo aribwo bwose kuko nta nyungu bazabukuramo ahubwo buzabagusha mu gihombo.

Ati “Icyo umuntu yabwira abanyarwanda ni ukubashishikariza gukora ubucuruzi bwemewe, Ubucuruzi bwa magendu nta cyiza cyabwo usibye guhombya ubukora.Utarafatwa nawe azafatwa kuko ibikorwa byo kubarwanya ntibizigera bihagarara.”

Nsekanabo akimara gufatwa yashyikirijwe ikigo k’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rishinzwe ku rwanya magendu aho agomba gucibwa amande nkuko amategeko abiteganya.