Kuri uyu wa gatandatu tariki 1 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yataye muri yombi abantu 4 aribo Bihoyiki Angélique w’imyaka 24, Maniragaba Djuma w’imyka 22, Uwiringiyimana Innocent w’imyaka 24, Nsengiyumva Christophe w’imyaka 15.
Aba bose bakaba bafatiwe mu kagari ka Karambi umurenge wa Kivumu ubwo bari barimo kuroba mu kiyaga cya Kivu.
Polisi ikaba yanafashe imitego 15 bifashisha mu kuroba mu buryo butemewe n’ubwato 15 bakoresha, bakaba banafatanywe ibiro 59 by’amagi adakuze bari bamaze kuroba.
Aba bose bakaba bafungiye kuri Poste ya Polisi ya Kivumu mu gihe iperereza rikomeje.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Rutsiro Chief Inspector of Police (CIP) Ildéphonse Rutagambwa yavuze ko iyo mitego yafashwe itemewe gukoreshwa, akaba yagize ati:” Uretse n’ibyo kandi, twabaye duhagaritse kuroba mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rwa Rutsiro kugirango amafi abanze akure, ibyo bakoze rero ntibyemewe”.
Kinyarwanda
English











