Ku italiki ya mbere Nyakanga, mu mudugudu wa Karambi, akagari ka Bugina, mu murenge wa Gihango, akarere ka Rutsiro habereye umuganda rusange w 'Abadivantisite b'Umunsi wa karindwi ku rwego rw 'Akarere, nyuma y'aho abandi banyarwanda bawukoreye ku wa gatandatu wa nyuma w'ukwezi kwa Kamena ku itariki ya 30.
Uyu muganda witabiriwe n’abagera kuri 350, ukaba wari ugamije kubakira inzu eshatu abaturage batishoboye.
Mu byakozwe harimo; gusiza ibibanza bitatu no gutunda amatafari n'amabuye bayegereza ahazubakwa izo nzu z’abatishoboye; mu gusoza hatangwa ikiganiro kibanze ku mutekano no kwitabira gahunda za Leta.
Ushinzwe imiyoborere myiza muri aka karere, Faustin Nsanzamahoro yashimye abitabiriye umuganda abakangurira gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kubumbatira umutekano no gushyira mu bikorwa gahunda za Leta.
Yagize ati,"Ndashimira abagize Itorero ry’ Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi kuri iki gikorwa cy’umuganda wo gufasha abatishoboye cyakozwe. Ni umuco mwiza bagaragaje wo gufashanya no gukunda igihugu. Mboneyeho umwanya wo kubakangurira gukomeza kwitabira gahunda za Leta zirimo kurwanya Malariya, kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwita ku isuku n’isukura."
Ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha mu Karere ka Rutsiro, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Mugenzi yabashimiye igikorwa cyiza bakoze, abasaba kurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Yababwiye ati,"Ndabashimiye ku gikorwa mumaze gukora cyo gutanga ubu bufasha ku batishoboye. Ibi ni kimwe mu ndangagaciro zigomba kuranga Umunyarwanda wese ukunda igihugu cye."
Yakomeje agira ati,"Icyo mbasaba ni ukurushaho kugira uruhare mu kwicungira umutekano murwanya amakimbirane yo mu ngo hamwe n’inda ziterwa abakobwa b’abangavu. Murasabwa kandi gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mugaragaza ingaruka zabyo."
IP Mugenzi yasoje abasaba kwirinda kuba ba ntiteranya ngo bahishire abanyabyaha nk’abo kuko iyo badahuye n’ingaruka zabyo zigera ku baturanyi babo cyangwa abana babo, abakangurira kubirwanya bafatanyije n’inzego z’ubuyobozi baziha amakuru yerekeye ababyishoramo.
Umwe mu Bayobozi b’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi muri aka karere uyobora Intara y’Ivugabutumwa ya Sure, Pasiteri Philippe Nzabihimana na we yafashe ijambo ashimira abakirisitu uburyo bitabiriye igikorwa cy’umuganda agira ati,"Mbanje kubashimira uburyo mwitabiriye iki gikorwa cy’umuganda n’imbaraga mwakoresheje mufasha abatishoboye. Ni imyitwarire myiza ikwiye kuranga umuntu wese ukurikiye iyi nzira igana Imana."
Pasiteri Nzabihimana yagize kandi ati, "Nk’uko mwakomeje kubisabwa n’ubuyobozi, umutekano w’igihugu ni wo shingiro ry’ibikorwa bizaduteza imbere binateza imbere iguhugu cyacu. Ni yo mpamvu tugomba gufatanya n’inzego z’ubuyobozi kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya."
Kinyarwanda
English











